Umugabo yazinutswe urukundo nyuma yuko umugore bari bamaranye imyaka 11 babana ashingiranywe n’undi mugabo mu ibanga
Umugabo w’imyaka 48 witwa Robert Bameidel yasangije abantu inkuru y’uburyo yamenyanye n’umugore we binyuze ku rubuga rwa Instagram, bakaza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2015.
Uwo mugabo yavuze ko babanaga batari mu gihugu kimwe, kuko we yari atuye muri Nigeria, mu gihe umugore we nyuma yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gahinda kenshi, Robert yavuze uburyo yarize amarira menshi abonye amafoto y’umugore we ari mu bukwe n’undi mugabo, ibintu byamubabaje cyane. Uyu mugabo yavuze ko umugore we yamushutse akamutererana, akajya kubana n’undi atabizi.
Robert, usanzwe ari umusangiza w’amagambo mu birori (MC), yasobanuye ko yamenyanye n’uwo mugore nyuma y’uko amwandikiye ubutumwa bwihariye kuri Instagram (DM), atazi ko byari kuzavamo urukundo rukomeye.
Nyuma y’ibyumweru bibiri batangiye kuganira, uwo mugore yaje kumusura i Calabar muri Nigeria, bituma umubano wabo urushaho gukomera ndetse Robert avuga ko yamukunze byimazeyo.
Yagize ati: “Uburyo yanyandikiye ubutumwa byarantunguye cyane, yansabye numero yanjye mu buryo butunguranye. Narayimuhaye arampamagara, duhita twiyumvanamo ako kanya. Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, yahise aza kundeba.”
Nubwo babaga mu mijyi itandukanye, bakomeje gusurana no kubaka umubano wabo. Nyuma y’amezi abiri gusa, muri Kanama 2015, Robert yamusabye ko babana nk’umugabo n’umugore, nubwo yari azi ko uwo mugore yari yarigeze gushaka mbere.
Ibyo ntiyabihaye agaciro cyane, kuko we yatekerezaga ku hazaza habo aho kwita ku byahise.
Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2015, bakomeza kubana mu buryo bwo kuba kure y’undi (long-distance marriage), aho Robert yari i Calabar naho umugore we akaba i Lagos, ariko bagakomeza gusurana.
Mu mwaka wa 2019, ibintu byahindutse ubwo umugore we yabonaga akazi muri Amerika. Nubwo Robert yamushyigikiye kugira ngo akurikirane inzozi ze, ariko nibwo ibibazo byatangiye kugaragara.
Nyuma y’igihe, umugore we yamubwiye ko akeneye uwo babana mu nzu kugira ngo agabanye amafaranga, kandi Robert yakomezaga kumwitaho mu buryo bw’amafaranga.
Yagize ati: “Yatangiye kubana n’umugabo mu nzu imwe, ariko sinigeze mbivugaho kuko namwizeraga. Ariko uko igihe cyagendaga, ibiganiro byacu byaragabanutse, atangira kutanyitaba kuri terefoni, ntanasubize ubutumwa, yitwaza ko ahuze cyangwa agatanga izindi mpamvu.”
Nyuma y’imyaka ine adahari, ubwo yagarukaga gusura Nigeria, ibintu byari byarahindutse cyane. Hari igihe yamusabye kuryama mu cyumba cy’abashyitsi, avuga ko arwaye indwara yaje kwita jet lag, kandi yanga ibimenyetso byose by’urukundo Robert yageragezaga kumugaragariza.
Robert yavuze ko uwo mugore yamusabye no kureka gutanga ibitekerezo ku mafoto ye ya Instagram ndetse no gusiba amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu yemeye kugira ngo birinde amakimbirane.
Nubwo yari agifite icyizere, yakomeje kwihanganira ububabare, ariko nyuma y’imyaka 11, umunsi umwe ari kuri Instagram, yabonye amashusho n’amafoto y’umugore we ari mu bukwe n’undi mugabo; uwo yari yarigeze kumubwira ko ari umuntu basangiye inzu gusa.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 11 tubana turi kure, natunguwe no kubona amashusho n’amafoto y’umugore wanjye ari gushyingirwa n’undi mugabo kuri Instagram. Byarambabaje cyane, umutima urandemereye, kandi sintekereza ko nzongera gukunda ntitonze.”
Uyu mugabo yavuze ko yasangije abantu inkuru ye kugira ngo atere abandi bagabo bahuye n’ibibazo nk’ibi gutinyuka kubivuga no kwibohora ku gitutu cy’imyumvire y’abaturage.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bashimangira ko ubuhemu mu rukundo bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Basobanura ko hari ubwo biterwa n’ibibazo bitakemuwe mu gihe kirekire, kubura ubushake bwo gutanga imbabazi cyangwa ibibazo byo mu mutwe umuntu afite ku giti cye.
Banemeza ko hari umubare munini w’ababikora bagamije gusenya umubano burundu, kwirinda guhura n’ibibazo byababayeho mbere, abandi bakabikora bashaka kongera icyizere cyabo kugira ngo bafashwe kumenya no gukemura ibibazo bafite bahereye mu mizi.