Ishimwe na Ineza niyo mazina ayoboye! Ubutumwa bwo gushimira Imana bukomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda
2 mins read

Ishimwe na Ineza niyo mazina ayoboye! Ubutumwa bwo gushimira Imana bukomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda

Raporo ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko amazina ashingiye ku gushimira, ineza n’imigisha ari yo akomeje guhabwa abana benshi, bigasobanurwa nk’icyerekana ukwizera n’indangagaciro zishingiye ku Mana mu muryango nyarwanda.

Kuri uyu wa 28 Mata 2026, raporo nshya ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko amazina Ishimwe na Ineza ari yo yaje ku isonga mu yiswe abana bavutse mu mwaka wa 2025, bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakomeje guha agaciro amazina arimo ubutumwa bwiza bwo gushimira Imana n’ineza yayo.

Raporo y’Irangamimerere ya 2025 igaragaza ko izina Ineza riyoboye mu y’abakobwa aho ryiswe abana 8,216, rigakurikirwa na Ishimwe ryiswe abakobwa 5,875, mu gihe Uwase riza ku mwanya wa gatatu n’abana 5,449.

Ku ruhande rw’abahungu, Ishimwe ni ryo riza ku isonga n’abana 8,407, rikurikirwa na Iganze n’abana 5,070, mu gihe Mugisha iza ku mwanya wa gatatu n’abana 3,780.

Ibi NISR yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, aho yatangaje amazina 10 yahize andi mu kwitwa abana benshi mu mwaka wa 2025.

Mu buryo bwimbitse, aya mazina yose agaragaza ubutumwa bufite aho buhuriye n’iyobokamana, aho Ishimwe risobanura gushimira Imana, Ineza rigasobanura ubuntu n’ineza iva ku Mana, naho Mugisha rikaba risobanura imigisha ituruka ku Muremyi.

Ibi byerekana ko umuryango nyarwanda ukomeje gushingira ku kwizera, ukifuriza abana ubuzima buyobowe n’indangagaciro z’Imana kuva bakivuka.

Andi mazina yakomeje kugaragara cyane, ku bakobwa harimo Irakoze, Igiraneza na Iganze, mu gihe ku bahungu hagaragayemo Hirwa, Irakoze na Igiraneza. Hari kandi andi mazina byagaragaye ko yitswe ibitsina byombi.

Ugereranyije n’imyaka yashize, iyi mibare ikomeza kwerekana ihame ridahinduka, kuko kuva mu 2020 amazina Ishimwe na Ineza yakomeje kuza ku isonga.

Mu mwaka wa 2024, ayo mazina yari yaraje imbere mu yiswe abana benshi, bigaragaza ko Abanyarwanda badahindura icyerekezo cyo guha abana amazina arimo ubutumwa bwo gushimira Imana.

Mu rwego rwa gikirisitu, guhitamo izina rifite igisobanuro cyiza bifatwa nk’inkingi y’ingenzi mu burere bw’umwana, kuko izina ritanga icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Ababyeyi benshi bemeza ko kwita umwana izina ririmo gushimira cyangwa ineza ari nko kumwegurira Imana, bamusabira kuzagendera mu migisha yayo no mu rukundo rwayo mu buzima bwe bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *