Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Mata
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Mata

Turi ku wa 29 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Imbyino. (World Dance Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ni bwo bwa mbere Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi kize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
1994: Perezida Sindikubwabo yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.
2025: Ingabo za SADC zarwaniraga mu Burasirazuba bwa Congo zatangiye gucyura ibikoresho byazo, (…)

Turi ku wa 29 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Imbyino. (World Dance Day)

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Catheline

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Ni bwo bwa mbere Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi kize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

1994: Perezida Sindikubwabo yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.

2025: Ingabo za SADC zarwaniraga mu Burasirazuba bwa Congo zatangiye gucyura ibikoresho byazo, zibinyuza mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bigakomereza muri Tanzania.

2011: Igikomangoma William yashyingiranywe na Catherine Middleton i Westminster Abbey mu bwami bw’u Bwongereza.

1991: Inkubi ikomeye y’umuyaga wagenderaga ku muvuduko wa kilometero 249 ku isaha yibasiye Bangladesh abantu ibihumbi 138 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri miliyoni 10 basigara ntaho gukinga umusaya bafite.

Abavutse

1901: Hirohito wabaye umwami w’abami w’u Buyapani.

Abapfuye

1918: Ku myaka 50 umunyabugenge Richard Kandt washinze Umujyi wa Kigali ni bwo yapfiriye mu Budage.

2018: Luis García Meza wayoboye Bolivie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *