Nyuma ya “Shimwa Yesu wanjye”, James na Daniella bagiye gushyira hanze album nshya
1 min read

Nyuma ya “Shimwa Yesu wanjye”, James na Daniella bagiye gushyira hanze album nshya

Abaramyi James na Daniella batangaje ko bagiye gushyira hanze album nshya nyuma yo kumurika indirimbo yabo nshya yitwa Shimwa Yesu wanjye, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi babitangaje mu gihe bari gukomeza imyiteguro ikomeye iganisha kuri iki gikorwa gikomeye.

Nk’uko bigaragara ku makuru batangaje, igikorwa cyo kumurika iyi album kizaba ari ibihe by’umwihariko bizahuza abakunzi babo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange. Ni igitaramo gitegerejweho kuzana umwuka wihariye wo kuramya Imana no gushima ibikorwa byayo binyuze mu ndirimbo nshya ziri kuri iyi album.

Abakunzi ba Gospel muri Amerika bagiye kwakira igitaramo gikomeye cy’abaramyi James na Daniella

Iyi album yiswe “Azankiza” izashyirwa hanze ku wa 12 Nyakanga 2026, mu mujyi wa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa kizabera ahazwi nka 2655 W Georgia Ave, aho abazitabira bazinjira ku buntu, bikaba byitezwe ko bizitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose.James na Daniella bagaragaje ko iyi album ari umusaruro w’igihe kinini bamaze mu masengesho no mu gutegura ubutumwa bushya bugamije gukomeza abakristo no kubashishikariza kwegera Imana.

James na Daniella batangaje igitaramo cyo kumurika album nshya muri USA

Bavuze ko indirimbo ziyigize zifite ubutumwa bwimbitse buhumuriza, bugakomeza ndetse bukigisha.Byongeye kandi, muri iki gikorwa hazaba hari n’abandi baramyi batandukanye bazifatanya nabo mu kuramya no guhimbaza Imana, bigatuma kiba igitaramo kirimo ubufatanye n’ubumwe mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ibi byitezweho kongera uburemere n’ubwiza bw’iki gikorwa.Abategura iki gikorwa basabye abakunzi babo n’abakunda muzika ya Gospel kuzitabira ari benshi, bagafatanya nabo muri ibi bihe bidasanzwe byo kumurika album nshya. Ni umwanya mwiza wo guhura, kuramya no kwakira ubutumwa bushya buzafasha benshi mu rugendo rwabo rw’ukwizera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *