Kwibuka: Caritas Rwanda yasabiye abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatusi
Mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro cyaranzwe n’amasengesho, kunamira inzirakarengane no gusaba gukomeza gusigasira amateka, Caritas Rwanda yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu rwego rwo kuzirikana ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 30 Mata 2026, Caritas Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho birimo Librarie Caritas, bakoze igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abari abakozi b’iki kigo bishwe bazira uko bavutse.
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 100,000 bazize Jenoside.
Igikorwa cyayobowe na Padiri Oscar Kagimbura, Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, watanze ubutumwa bukomeye mu isengesho ryo kuzirikana no gusabira abazize Jenoside, cyane cyane abahoze ari abakozi b’iki kigo.
Yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ya buri wese ufite ubumuntu.
Yagize ati: “Bavandimwe turibuka tunasabira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cy’ubupfura kandi ni ngombwa ariko na none biraremera. Turibuka kuko turi abantu bafite ubwenge, batibagirwa ibyatubayeho.”
Padiri Kagimbura yagaragaje ko ibihe byo kwibuka bikora ku mitima y’abarokotse Jenoside, kuko bibibutsa amateka y’umubabaro banyuzemo.
Ati: “Igihe nk’iki gituma imitima yacu yongera gutonekara kubera kongera gutekereza ya nzira y’akaga twanyuzemo kuko ni amateka yacu abitwibutsa.”
Yakomeje ashimangira ko abazize Jenoside bagomba guhora bibukwa mu cyubahiro, kuko bari abantu bagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abasigaye.
Ati: “Turabibukana icyubahiro kuko ari abacu… badusigiye umurage mwiza tudashobora kwibagirwa na rimwe.”
Mu isengesho rye, yibukije ko urupfu rw’abazize Jenoside rwari urw’agashinyaguro, bityo ko kubibuka ari uburyo bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe, maze agira ati: “Turabibuka kugira ngo tubahe icyubahiro batahawe n’ababishe, tunabasabira kugira ngo Imana ibagororere ubuzima buhoraho.”
Yanavuze amazina y’abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda bishwe muri Jenoside, barimo Beneyezu Eugene, Bunangwa Eugene, Karangwa Claver, Niyibizi Léopard, Nyirababiri Josephine, Rugangura Alphonse na Seromba Raphael, abasabira by’umwihariko.
Padiri Kagimbura kandi yagaragaje ko imibabaro y’abazize Jenoside ihuzwa n’iya Yezu Kristu, ati: “Bishwe urw’agashinyaguro babaziza uko wabaremye… ububabare bwabo bwishushanyije n’ubw’umwana wawe Yezu Kristu, bashorewe nta gicumuro nk’intama zajyanywe ku ibagiro.”
Yasabye Imana kwakira roho z’abazize Jenoside no kubaha ubuzima bw’iteka, anasabira abarokotse n’imiryango yasizwe iheranwe n’agahinda, asaba ko bahumurizwa kandi bagakomera.
Yagize ati: “Tugutuye abo basize bashengabaye… ubomore ibikomere byabo, ubatere ubutwari bwo kubaho.”
Si ibyo gusa, yasabiye n’abagize uruhare muri Jenoside, asaba ko bagarukira ineza, anasabira igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo gukomeza kuyobora mu nzira y’amahoro n’ubutabera, anashimangira akamaro ko gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa.
Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira indabo ku mva no gusabira roho z’abishwe, hagamijwe gukomeza guha icyubahiro inzirakarengane no kurinda amateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.