TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya zikomeje guha abantu ihumure n’icyizere cy’ubuzima
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwaguka no kugera ku mitima ya benshi, abahanzi n’amakorari bakomeje gushyira hanze indirimbo zifasha abantu gukomeza urugendo rwabo rw’ukwemera. Izi ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwihumure, ibyiringiro n’urukundo rw’Imana, bikaba byongera imbaraga mu mitima y’abacitse intege.
Nk’uko bisanzwe, Gospel Today ibagezaho urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week, rutegurwa buri wa Gatanu, rugamije kugaragaza indirimbo nshya zikomeje kuyobora izindi mu kwamamara no mu butumwa bwiza zitanga.
Dore urutonde rw’izo ndirimbo n’ubusobanuro bwazo mu magambo make:
1. NZAKUBONERA UMWANYA – Richard Zebedayo
Iyi ndirimbo ishimangira ineza y’Imana nurukundo rwayo ruhambaye ikunda ubantu bayo ndetse itwigisha ko dukwiye gurira umwanya wacu Imana
2. NDARIRIMBA – Nazarene Holy Worship
Ni indirimbo yo gushima no guhimbaza Imana, igaragaza ibyishimo byo kuyiramya mu bihe byose.
3. HUMURA – Healing Worship Team Rwanda
Nk’uko izina ribivuga, iyi ndirimbo igamije guhumuriza abari mu bibazo, ibibutsa ko Imana itajya ita abantu bayo.
4. Yangiriye Neza – Épée du Salut
Iyi ndirimbo igaruka ku bikorwa byiza Imana yakoreye abayizera, ikabashishikariza kuyishimira no kuyihimbaza.
5. NYAGASANI – Emmy Vox ft Ami Prince
Ni indirimbo ishimangira ubwami n’ubutware bw’Imana, igahamagarira abantu kuyiyegurira byuzuye.
6. NGWINO UMUSANGE – Intwari za Kristo
Iyi ndirimbo irarikira abantu kwegera Imana, igaragaza ko kuyisanga ari bwo buryo bwiza bwo kubona amahoro nyayo.
7. HASHIMWE – Living Hope Group
Ni indirimbo yo guhimbaza Imana, igaragaza ko ikwiye icyubahiro n’ishimwe mu bihe byose.
Muri rusange, izi ndirimbo zigaragaza ko umuziki wa Gospel ukomeje kuba urumuri mu buzima bwa benshi, ufasha abantu gukomeza kwizera no kongera ibyiringiro by’ejo hazaza.
Muri rusange, izi ndirimbo zigaragaza ko umuziki wa Gospel ukomeje kuba igikoresho gikomeye cyo guhumuriza, kwigisha no kongera imbaraga z’abakristo, cyane cyane mu bihe bisaba ukwihangana no kwizera gukomeye.
