Nyuma yo kwiyongera kwa gatanya Antoine Kambanda yasabye ko umuryango nyarwanda urindwa kurushaho
2 mins read

Nyuma yo kwiyongera kwa gatanya Antoine Kambanda yasabye ko umuryango nyarwanda urindwa kurushaho

Karidinali Antoine Kambanda agaragaza ko isenyuka ry’ingo rifite ingaruka zikomeye ku bana, anasaba abashakanye kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’urukundo.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ikibazo cya gatanya gikomeje gufata intera mu muryango nyarwanda, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imibereho y’abaturage, cyane cyane bigira ingaruka zikomeye ku bana.

Yabitangaje ku wa 28 Mata 2026, mu nama yiga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda n’ingamba zo kubikemura, aho yibukije ko umuryango ari ishingiro ry’uburere, urukundo n’umuco, ariko ko muri iki gihe uhanganye n’ibibazo byinshi birimo amakimbirane, ihohoterwa no kubura ubwumvikane hagati y’abashakanye.

Karidinali Kambanda yagarutse ku ngaruka ziremereye za gatanya, agaragaza ko zidahungabanya gusa abashakanye ahubwo zigira ingaruka zikomeye ku bana, baba bakeneye gukurira mu muryango urangwa n’urukundo n’ubumwe bw’ababyeyi bombi.

Yashimangiye ko iyo ubwo bumwe buhungabanye, n’imibereho y’umwana ihita igira ihungabana rikomeye.

Mu magambo ye yagize ati: “Iyo ababyeyi batanye, abana bo birabica cyane kuko baba bakunda se na nyina bari hamwe. Umwana ni imbuto y’urukundo rw’ababyeyi; iyo urwo rukundo ruhungabanye, n’ubuzima bwe burahungabana.”

Yanakomoje ku kibazo cy’abana baba mu mihanda bazwi nka ba mayibobo, agaragaza ko umubare munini muri bo atari impfubyi, ahubwo ari abana bahunze ingo zabo kubera amakimbirane n’isenyuka ry’imiryango.

Yavuze ko hafi 90% muri bo bafite ababyeyi ariko bakaba barabaye ibitambo by’ingo zasenyutse.

Imibare yatangajwe na Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ubukana bw’iki kibazo, aho mu 2025 imiryango 2,629 yahawe gatanya mu nkiko mu gihe 4,479 yari yayisabye.

Iyi mibare inagaragaza ko ingo nyinshi zisenyuka zitaramara igihe kinini zubatse, kuko abarenga 41% batandukanye bari bamaze munsi y’imyaka 10 babana.

Abenshi mu batandukanye ni abari bamaze hagati y’imyaka itanu n’icyenda babana, mu gihe hari n’abatandukanye bataruzuza imyaka ine.

Ku rundi ruhande, ingo zimaze igihe kirekire zibana zigaragara nk’iziramba kurushaho, kuko izimaze imyaka irenga 45 zatandukanye ari nke cyane.

Kiliziya Gatolika ikomeza gushimangira ko umuryango ari inkingi ya mbere y’iterambere ry’umuntu n’iry’igihugu, ikibutsa abashakanye ko urugo rukomeye ruba rushingiye ku rukundo, ubwumvikane, imbabazi n’ubworoherane.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Karidinali Kambanda yasabye abashakanye gushyira imbere ibiganiro bihoraho, gushaka ubujyanama igihe havutse ibibazo, no kwita ku burere bw’abana, kugira ngo bakurire mu muryango utekanye ushobora kubategurira ejo hazaza heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *