Kiliziya Gatolika igiye gukoresha AI mu iyogezabutumwa – Antoine Cardinal Kambanda
2 mins read

Kiliziya Gatolika igiye gukoresha AI mu iyogezabutumwa – Antoine Cardinal Kambanda

Arkiyepiskopi wa Kigali asanga igihe kigeze ngo Kiliziya ijyane n’isi y’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu kugera ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yiteguye kwinjira mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu iyogezabutumwa, mu rwego rwo kugera ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Ibi yabitangaje ku wa 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyahuje Kiliziya n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye i Kigali. Yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda.

Ati: “Iki ni igikorwa cy’amateka. Ni bwo bwa mbere duhuye nka Kiliziya mu Rwanda n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, tuganira ku ruhare rwazo mu iyogezabutumwa.”

Karidinali Kambanda yagaragaje ko uburyo bwo kwamamaza Ivanjili bugomba guhinduka bukajyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ati: “Isi y’ikoranabuhanga ntiyemera amagambo maremare kandi agoye. Itegereje abahamya nyabo. Itegereje uburyo bushya bw’iyogezabutumwa bujyanye n’iyi si.”

Yibanze cyane ku ruhare rw’ubwenge buhangano, avuga ko burimo guhindura isi ku muvuduko udasanzwe, bityo Kiliziya nayo igomba kubugiramo uruhare.

Yagize ati: “Ubwenge bw’ubukorano burahindura ibintu ku buryo bwihuta kandi bukomeye. Kiliziya igomba kuba kuri uwo mugabane mushya w’ikoranabuhanga. Si igikoresho gusa, ahubwo ni n’ahantu hashya abantu batuye.”

Yakomeje asobanura ko isi y’ikoranabuhanga ari nk’“undi mugabane” utuwe n’abantu benshi, bityo kutawugeramo byatuma ubutumwa butagera ku bantu benshi.

Ati: “Niba Kiliziya itagaragara neza ku mbuga nkoranyambaga no mu bwenge buhanga, biba bishatse kuvuga ko hari igice kinini cy’abantu twatakaje. Ikibazo si ukumenya niba tugomba kuhaba, ahubwo ni impamvu twatinze kuhagera.”

Yanasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga gukoresha impano zabo mu kwamamaza Ivanjili muri iyi si nshya y’ikoranabuhanga, agira ati: “Mukoreshe imbaraga n’ubuhanga mufite mutegurire Ivanjili aho yisanzurira. Iyo nyota mufite irashimishije, kandi igaragaza ko Roho Mutagatifu abamurikira.”

Mu gusoza, Karidinali Kambanda yashimangiye ko Kiliziya igomba guhindura imikorere, igakoresha n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo na AI, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose aho bari hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *