Abakirisitu basabwe gushyigikira ibikorwa bya Bibiliya kugira ngo n’abatishoboye bayibone
3 mins read

Abakirisitu basabwe gushyigikira ibikorwa bya Bibiliya kugira ngo n’abatishoboye bayibone

Mu Cyumweru cy’Ijambo ry’Imana kizatangira ku wa 10 Gicurasi 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba abakirisitu gutanga inkunga yo gufasha gukwirakwiza Bibiliya no kuyegereza buri wese ku giciro cyoroheye abantu.

Mu gihe Kiliziya Gatolika yitegura kwizihiza Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko iki ari igihe cyo gushishikariza abakirisitu gukunda gusoma Bibiliya no gushyigikira ibikorwa byo kuyikwirakwiza kugira ngo n’abatishoboye babashe kuyibona.

Mu kiganiro Robert Byiringiro, ushinzwe kwamamaza Bibiliya n’itumanaho mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 07 Gicurasi 2026, yavuze ko iki cyumweru kigamije gufasha abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye gukura mu kwemera kwabo binyuze mu gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana tugitegura dufatanyije n’amatorero ndetse na Diyosezi zikorera mu Rwanda. Muri icyo cyumweru abantu bakora ibikorwa byo gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, hakaba n’aho bakora amarushanwa yo gusoma Bibiliya, abandi bagakora ivugabutumwa ndetse n’amasengesho n’ibiganiro bigamije gukomeza ukwemera no kwimakaza ubumwe bw’abakiristu dukomora kuri Yezu.”

Byiringiro yavuze ko muri Diyosezi zitandukanye hateguwe ibikorwa bizafasha abakirisitu kurushaho kwegera Ijambo ry’Imana.

Yatanze urugero rwa Diyosezi ya Cyangugu yateguye amarushanwa yo gusoma Bibiliya no gutanga ibihembo, Diyosezi ya Butare ikazatanga impamyabushobozi ku barangije ishuri rya “Tumenye Bibiliya”, mu gihe Diyosezi za Nyundo, Byumba n’izindi na zo zateguye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza iki cyumweru.

Yakomeje asobanura ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzifashisha iki cyumweru mu kwegereza abakirisitu Bibiliya ku buryo bworoshye kandi ku giciro kiboroheye, kugira ngo buri wese abashe kuyitunga.

Ati: “Kuri iki cyumweru tuzajya hirya no hino muri za Diyosezi n’amatorero atandukanye kugira ngo abantu bakeneye Bibiliya babashe kuyibona, tunashishikarize abantu gushyigikira Bibiliya kugira ngo bidufashe gucapisha Bibiliya, ibashe kugera kuri buri wese kandi idahenze.”

Yasobanuye kandi ko Bibiliya nyinshi zicapirwa hanze y’u Rwanda, harimo mu Bushinwa no muri Koreya, mbere yo kugezwa mu madini, amatorero na Kiliziya Gatolika kugira ngo abazikeneye bazibone hafi yabo.

Yavuze ko ibikorwa byo gukwirakwiza Bibiliya bikorwa ku bufatanye n’amadini n’amatorero hagamijwe gufasha abantu kubona Ijambo ry’Imana mu rurimi bumva kandi basobanukiwe.

Byiringiro yasabye abafite ubushobozi gufasha ibikorwa bya Bibiliya, cyane cyane mu gufasha abatishoboye kubona Bibiliya binyuze mu maturo yihariye azatangwa muri iki cyumweru.

Yagize ati: “Ndashishikariza abakirisitu bose mu gihugu gushyigikira Bibiliya kugira ngo babashe gutunga Ijambo ry’Imana, gutunga Bibiliya ariko kandi na yo ibashe kubatunga, ndetse ubutumwa bakuramo bubahindure banabusangize abaturanyi babo. Icya kabiri turasaba abafite ubushobozi gushyigikira Bibiliya kugira ngo ibashe kugera kuri bose kuko twamaze gusobanukirwa ko Bibiliya igira uruhare mu guhindura imyitwarire n’imibereho ya muntu.”

Yashimangiye ko umuntu utunze Bibiliya aba umukirisitu mwiza ndetse n’umuturage mwiza, kuko imufasha kwimakaza indangagaciro zirimo urukundo, ubumwe, ubwiyunge n’ubufatanye, byose bikagira uruhare mu kubaka igihugu gifite amahoro n’iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *