Ishimwe Vestine yibarukiye imfura ye muri Canada
2 mins read

Ishimwe Vestine yibarukiye imfura ye muri Canada

Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya “Vestine & Dorcas”rizwiho kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo yibarutse umwana w’umukobwa, aba imfura ye nyuma y’igihe yari amaze atuye muri Canada.

Amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzikazi yabyariye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, aho asigaye atuye kuva mu mpera za 2025 nyuma y’ibitaramo we n’umuvandimwe we Dorcas bari bakoze muri icyo gihugu.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango yavuze ko Vestine yabyaye muri Werurwe 2026 ndetse ko umwana we yari amaze hafi amezi abiri avutse.

Yagize ati “Ni byo ni impamo yarabyaye rwose. Yabyaye umwana w’umukobwa muri Werurwe 2026. Ubu umwana agiye kuzuza amezi abiri. Yabyariye Vancouver aho atuye kuva yasigara muri Canada.”

Mu mpera z’umwaka ushize, itsinda rya “Vestine & Dorcas” ryari ryagiye muri Canada gukora ibitaramo mu mijyi itandukanye. Nyuma y’ibi bitaramo, Dorcas hamwe na M Iréné usanzwe ari umujyanama wabo bagarutse mu Rwanda, ariko Vestine we asigara muri Canada.

Iki cyemezo cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi babo bibazaga impamvu uyu muhanzikazi atagarukanye na bagenzi be ndetse n’icyo bivuze ku hazaza h’itsinda ryabo.

Kuva icyo gihe, ibikorwa bya muzika by’itsinda rya “Vestine & Dorcas” byatangiye kugenda bigabanyuka, ndetse bigenda bihuzwa n’impinduka zagaragaye mu buzima bwa Vestine.

Mu minsi yashize, Vestine yanditse ubutumwa burebure mu Cyongereza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo bari barashyingiranywe muri Nyakanga 2025.

Muri ubwo butumwa, yavuze ko yari ari mu buzima atishimiye ndetse ko yumvaga yarafashe amahitamo atari yo.

Ibyo byafashwe nko kuba uyu mugore yari yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we bari barakoze ubukwe muri Nyakanga 2025.

Uretse ibyo gutandukana n’umugabo we, kuva mu Ugushyingo 2025 ubwo yafataga icyemezo cyo gusigara muri Canada, n’ibikorwa bya muzika by’itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ bisa n’aho byatangiye kugenda biguruntege.

Kugeza ubu, Vestine ntabwo aragira icyo atangaza ku mugaragaro ku bijyanye no kwibaruka kwe cyangwa ku mubano we n’umugabo we, gusa amakuru akomeza kuvugwa n’abamwegereye agaragaza ko akomeje kuba muri Canada hamwe n’umwana we mushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *