Muri Yezu, Imana iba ishusho nzima y’impuhwe_ Papa Leo XIV asaba Abakirisitu n’Abayisilamu kongera kubyutsa ubumuntu
2 mins read

Muri Yezu, Imana iba ishusho nzima y’impuhwe_ Papa Leo XIV asaba Abakirisitu n’Abayisilamu kongera kubyutsa ubumuntu

Papa Leo XIV yavuze ko impuhwe, ubwumvikane no gufasha ababaye ari indangagaciro zihuriweho n’Ubukirisitu n’Idini ya Islamu, asaba abayoboke b’aya madini gukorera hamwe mu kongera kubaka ubumuntu no kuba ijwi ry’abari mu mibabaro.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yahamagariye Abakirisitu n’Abayisilamu gukorera hamwe mu rwego rwo “kongera kubyutsa ubumuntu aho bwakonje”, agaragaza ko impuhwe n’urukundo ari inkingi z’ukwemera nyakuri.

Nk’uko Vatican News yabitangaje, Papa Leo XIV yabitangaje ku wa 11 Gicurasi 2026 ubwo yakiraga abagize Royal Institute for Inter-Faith Studies hamwe n’abahagarariye Dikasteri ya Vatican ishinzwe ibiganiro n’andi madini.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko haba mu Bukirisitu no mu Idini ya Islamu, impuhwe ari kimwe mu bimenyetso by’ukwemera nyakuri. Yasobanuye ko mu muco wa Kisilamu, impuhwe zizwi nka “ra’fa”, kandi ko zifatwa nk’impano Imana ishyira mu mutima w’umwemera. Yongeyeho ko “Al-Ra’uf” ari rimwe mu mazina agaragaza Imana nk’Umunyempuhwe uhebuje.

Ku ruhande rw’Ubukirisitu, Papa Leo XIV yavuze ko impuhwe z’Imana zigaragarira muri Yezu Kristu, aho Imana yigize umuntu kugira ngo isangire n’abantu imibabaro yabo. Ati: “Muri Yezu, Imana iba ishusho nzima y’impuhwe.”

Papa Leo XIV yibukije ko impuhwe n’ubwumvikane bitagomba gufatwa nk’ibintu by’inyongera cyangwa amahitamo, ahubwo ko ari inshingano ku Bakirisitu n’Abayisilamu kuko bifasha kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Yanagarutse ku rukundo rugomba guhabwa abakene n’abababaye, avuga ko ku Bakirisitu gufasha abakene no gusangira imibabaro yabo ari inkingi ikomeye y’ukwemera.

Yifashishije amagambo ya Pope Francis, Papa Leo XIV yavuze ko hari abantu bamwe bavuga bati: “Imibabaro y’abandi ntabwo indeba, si ikibazo cyanjye.” Gusa yashimangiye ko uwo mwuka udakwiye kuranga abantu bafite ukwemera, ahubwo ko bagomba kwishyira mu mwanya w’abababaye no gukora uko bashoboye kugira ngo babafashe kuva mu bihe bikomeye.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye Abakirisitu n’Abayisilamu gukoresha inyigisho n’indangagaciro z’amadini yabo mu gukorera hamwe, bavuga ijwi ry’abababaye ndetse banafasha mu kongera kubaka ubumuntu. Ati: “Duhamagariwe kongera kubyutsa ubumuntu aho bwakonje no kuba ijwi ry’ababaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *