AISHA YAGARAGAJE URUKUNDO YARAFITANYE NA M IRENE WATEYE IVI MUBUBILIGI

“Njye ntabwo byantunguye kuko nari maze igihe mbizi, M. Iréné ni inshuti yanjye magara, nta kintu cye mba ntazi. Ibi byose nari mbizi ndetse n’ubukwe bwe nari mbuzi Ntabwo twakundanye by’urukundo ahubwo yari inshuti yanjye.”
“Ni kwakundi abantu baba inshuti bakitana abakunzi, iyo abantu b’imihanda batangiye kubivugaho murabihorera mukikomereza akazi kanyu.”

Inkindi Aisha yavuze kandi ko amaze imyaka ibiri na we afite umukunzi, ntiyatinye kugaragaza ko hari n’igihe ubucuti bwe na M. Iréné bwashakaga kubateranya ariko bikarangira ntacyo bibatwaye.

“Ntabwo byabura kuko iyo ukundana n’umuntu arakubaza ati wowe nuriya muntu buriya birangira uko, kandi njye na M. Iréné buriya nta handi hantu duhurira uretse mu biganiro naramubwiye nti mbireke se sinzongere ko ari akazi?’ Arambwira ati ’Oya nagusanze mu kazi sinakakubuza’.”~Aisha InkindI

