Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana
1 min read

Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana

Impuguke zigaragaza ko ubukure bwo mu mutwe, ubushobozi bwo gufata imyanzuro n’imicungire y’amarangamutima biri mu bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw’urugo.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, bwagaragaje ko abantu bashyingirwa batarageza ku myaka 25 bafite ibyago byinshi byo gutandukana ugereranyije n’abashakana bafite imyaka irenga iyo.

Iyi raporo yerekana ko abashakanye bari munsi y’iyo myaka bafite amahirwe agera kuri 50% yo gutandukana mbere y’uko bamara imyaka itanu bashyingiranwe.

Abashakashatsi bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibi bibaho ari uko ubwonko bw’umuntu buba butaragera ku rwego rwuzuye rw’imikurire, cyane cyane igice kizwi nka “prefrontal cortex” gifasha umuntu gufata imyanzuro ikomeye no kugenzura amarangamutima.

Abahanga mu mitekerereze bavuga ko iki gice cy’ubwonko kigira uruhare mu bushobozi bwo gutekereza ku ngaruka z’icyemezo umuntu afashe, gukemura ibibazo no kureba kure. Ibi ngo ni ingenzi cyane mu kubaka urugo rufite icyerekezo n’ituze.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu benshi bashakana bakiri bato baba bagifite impinduka zikomeye mu mitekerereze, imyitwarire ndetse no mu buryo babona ubuzima. Ibi bishobora gutuma habaho kutumvikana cyangwa gufata imyanzuro yihuse mu buzima bw’urushako.

Abashakashatsi bagaragaza ko uko imyaka igenda yiyongera, ari na ko abantu benshi barushaho kugira ubushobozi bwo gukemura amakimbirane, kugenzura amarangamutima no gufata imyanzuro ihamye ifasha urugo gukomera no kuramba.

Nubwo bimeze bityo ariko, impuguke zishimangira ko imyaka yonyine idahagije kugira ngo yerekane niba urugo ruzaramba cyangwa rutazaramba. Zivuga ko hari abantu benshi bashakana bakiri bato bakabasha kubaka ingo zikomeye, bitewe n’ubwumvikane, ubufatanye n’uburyo bitegura ubuzima bwabo.

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe no mu mibanire y’abashakanye zikomeje gushishikariza urubyiruko gufata igihe gihagije cyo kwimenya, gutegura ejo hazaza no gusobanukirwa inshingano z’urugo mbere yo gufata icyemezo cyo gushyingirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *