Nigeria: Diyosezi ya Wukari yatabaje nyuma y’isenywa rya Kiliziya zirenga 200 n’ubwicanyi buri kwibasira abakiristu
3 mins read

Nigeria: Diyosezi ya Wukari yatabaje nyuma y’isenywa rya Kiliziya zirenga 200 n’ubwicanyi buri kwibasira abakiristu

Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Wukari yo muri Nigeria yatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu majyepfo ya Leta ya Taraba, aho ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bimaze gusenya ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’insengero zari zisanzwe ari ibimenyetso by’icyizere n’ubumwe.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’Inteko rusange ya gatatu ya Diyosezi ya Wukari, Umushumba wayo Mark Maigida Nzukwein yavuze ko kuva muri Nzeri 2025, abantu barenga ibihumbi 98 bamaze guhunga ingo zabo kubera ibitero byitwaje intwaro bikomeje kwibasira abaturage bo muri Taraba.

Yagize ati, “Abaturage bacu bakomeje kubaho mu bwoba, benshi bata ingo zabo, abandi babura abo mu miryango yabo, mu gihe ibikorwa remezo bya Kiliziya n’iby’abaturage bikomeje gusenywa.”

Diyosezi ivuga ko abantu barenga 100 bamaze kwicwa muri ibyo bitero, mu gihe Kiliziya zigera kuri 217 zamaze gusenywa burundu. Abapadiri 16 na bo bavuga ko bahunze aho bakoreraga ubutumwa kubera umutekano muke, naho amazu y’abapadiri umunani arasahurwa.

Nk’uko byatangajwe na Vatican News, muri Kiliziya ziherutse kwibasirwa harimo Kiliziya ya Saint James the Great yatewe muri Werurwe, ndetse na Katedrali ya Assumption of the Virgin Mary yangijwe bikomeye n’inkongi y’umuriro yabaye ku wa 4 Werurwe.

Ibikorwa by’urugomo byibasiye cyane agace ka Chanchanji ndetse n’utundi duce twa Ussa na Donga, aho abaturage benshi bavuga ko bahunze basiga imitungo yabo yose kugira ngo barokoke.

Raporo ya Diyosezi igaragaza ko imitwe yitwaje intwaro y’aborozi b’Abafurani ari yo ishinjwa byinshi muri ibyo bitero, cyane cyane ibibasira imidugudu y’abakirisitu Gatolika bo mu bwoko bw’Aba-Tiv. Abaturage bavuga ko nyuma yo gusenya amazu n’insengero, abo bagizi ba nabi bakunze no kwigarurira ubutaka abaturage bahunze bari batunzeho imibereho yabo.

Aya makimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’amoko y’Aba-Tiv n’Aba-Jukun ashingiye ahanini ku bibazo by’ubutaka n’uburenganzira bwo kubukoresha, ariko Kiliziya ivuga ko ubu byafashe isura y’urugomo rukabije rugamije gutera ubwoba abaturage no kubirukana mu byabo.

Uretse ubwicanyi, ikibazo cy’umutekano muke cyanagize ingaruka zikomeye ku buhinzi, bituma imiryango myinshi ibura ibiribwa. Abaturage benshi bari mu nkambi bavuga ko babayeho mu buzima bubi, badafite ubuvuzi, aho kuba heza cyangwa ubufasha buhagije.

Abayobozi ba Kiliziya muri Diyosezi ya Wukari bakomeje gusaba Leta ya Nigeria gufata ingamba zihutirwa zo kurinda abaturage no guhagarika ubwicanyi bumaze igihe bwiyongera muri aka gace.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abapadiri bo muri Diyosezi za Wukari na Jalingo bakoze imyigaragambyo bamagana ubwicanyi, gushimuta abaturage no gusenya imidugudu y’abakirisitu, bavuga ko inzego za Leta zikomeje kugaragaza intege nke mu guhangana n’iki kibazo.

Kuri ubu, ibihumbi by’abaturage bikomeje kuba mu nkambi z’agateganyo, mu gihe insengero nyinshi zari zarabaye ahantu ho gusengera no guhungira ziri mu matongo, ibintu Kiliziya ivuga ko bikomeje gushyira mu kaga ubuzima n’icyizere cy’abaturage bo muri Taraba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *