Itangazamakuru Gatolika ryasabwe gushyira imbere ukuri n’agaciro ka muntu
Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, Kiliziya Gatolika muri Kenya yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukomeza kurinda ukuri, ubumuntu n’inshingano z’imyitwarire kugira ngo itangazamakuru rikomeze kuba umuyoboro wubaka sosiyete aho kuyisenya.
Ibi byagarutsweho na Martin Kivuva Musonde ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho ku nshuro ya 60 wabereye muri Paruwasi ya Mutagatifu Fransisiko wa Asizi i Ruiru, muri Arikidiyosezi Gatolika ya Nairobi.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itumanaho mu Nama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya yavuze ko umuvuduko amakuru agendaho muri iki gihe usaba abanyamakuru kurushaho kuba abahamya b’ukuri.
Yagize ati: “Mu isi aho amakuru agenda vuba kandi ibitekerezo by’abantu bikaba bishobora kuyobywa mu buryo bworoshye, abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika bahamagarirwa kuba abahamya n’abagaragu b’ukuri.”
Musenyeri Kivuva yavuze ko ubutumwa bw’itangazamakuru Gatolika budakwiye kugarukira ku gutanga amakuru gusa, ahubwo bugomba no gufasha abantu kugira umutimanama mwiza no kubaka icyizere muri sosiyete.
Ati: “Ubutumwa bwacu si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni no kumurikira umutimanama w’abantu, guteza imbere agaciro ka muntu, gushimangira ubumwe no gutanga icyizere.”
Yanagarutse cyane ku ngaruka n’amahirwe by’ikoranabuhanga rya AI, avuga ko nubwo rifasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi no gukora neza, hari ibibazo by’imyitwarire n’amakuru y’ibinyoma bishobora kwangiza sosiyete igihe ridakoreshejwe neza.
Yagize ati: “Itangazamakuru Gatolika muri Kenya riri gukorera mu bidukikije aho uburyo bwa gakondo bwo gutumanaho buhura n’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ubwenge buhangano.”
Yakomeje ashimangira ko ikoranabuhanga rikwiye gukorera umuntu aho kumusimbura.
Ati: “Nk’abanyamakuru Gatolika, duhamagarirwa kubungabunga isura n’ijwi bya muntu mu itumanaho. Ikoranabuhanga rigomba gukomeza kuba igikoresho gikorera muntu, ukuri n’agaciro ke, aho gusimbura umubano nyakuri cyangwa kugabanya inshingano z’imyitwarire mu itumanaho.”
Musenyeri Kivuva yanihanangirije abakora itangazamakuru kwirinda gukabya amakuru no gukwirakwiza inkuru zisenya amahoro n’ubwumvikane bw’abaturage.
Ati: “Itangazamakuru Gatolika rigomba gukomeza kurangwa n’ukuri, uburinganire no kuyoborwa n’inshingano z’imyitwarire myiza. Tugomba kwirinda gukabya amakuru, gukwirakwiza ibinyoma ndetse n’inkuru zisenya amahoro n’ubwumvikane bw’abaturage.”
Yashimiye kandi iterambere ibitangazamakuru Gatolika bimaze kugeraho muri Kenya binyuze kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru ndetse n’imbugankoranyambaga, avuga ko bikomeje kugira uruhare mu kwamamaza Inkuru Nziza no kuganira ku bibazo bireba imibereho y’abaturage.
Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho washyizweho na Pope Paul VI mu 1967 hagamijwe gufasha Kiliziya kuzirikana uruhare rw’itangazamakuru n’imbogamizi zijyana no kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi.