Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Gicurasi
Turi ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Akanyamasyo hazirikanwa umumaro w’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2013: Busingye Johnston yagizwe Minisitiri w’Ubutabera.
1934: Clyde na Bonnie bamenyekanye nk’abajura ruharwa kandi bakundana, batezwe igico na polisi bombi baricwa muri Leta ya Louisiana muri Amerika.
1995: Hatangiye ikoreshwa rya porogaramu izwi mu ikoranabuhanga yitwa Java.
2016: Ibitero bitandukanye bya Islamic State (…)
Turi ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Akanyamasyo hazirikanwa umumaro w’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Yohani Baptista na Mutagatifu Giovanni Baptista de Rossi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2013: Busingye Johnston yagizwe Minisitiri w’Ubutabera.
1934: Clyde na Bonnie bamenyekanye nk’abajura ruharwa kandi bakundana, batezwe igico na polisi bombi baricwa muri Leta ya Louisiana muri Amerika.

1995: Hatangiye ikoreshwa rya porogaramu izwi mu ikoranabuhanga yitwa Java.
2016: Ibitero bitandukanye bya Islamic State byahitanye abantu 184 muri Iraq na Syria, abandi bagera kuri 200 barakomereka.
Mu muziki
2000: Umuraperi Eminem yashyize hanze album yitiriye izina rye ”The Marshall Mathers LP” ifatwa nk’iyamushyize mu ruhando rw’abubashywe mu njyana ya Hip-Hop.

Abavutse
1996: Havutse Emmanuel Boateng wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Ghana.

1997: Joe Gomez ukinira Liverpool n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Abapfuye
2009: Roh Moo-hyun wabaye perezida wa cyenda wa Korea y’Epfo.
2015: John Forbes Nash Jr., umunyamibare ukomoka muri Amerika wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel.