DRC: Kiliziya Gatolika yamaganye polisi yahagaritse urugendo rw’abakirisitu
Ubwumvikane buke hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko polisi ihagaritse urugendo rw’abakirisitu n’abasaseridoti mu mujyi wa Lubumbashi, bamwe mu bari barwitabiriye bagaterwa imyuka iryana mu maso.
Urwo rugendo rwari ruteganyijwe ku wa Mbere, rugamije gushyigikira icyemezo cy’urukiko ku kibazo cy’ubutaka bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo, ikigo gihuriweho na diyosezi zitandukanye zo muri iki gihugu.
Mbere y’uko rugenda, inzego z’umutekano zohereje abapolisi mu mihanda yo mu mujyi wa Lubumbashi, babuza abasaseridoti n’abakirisitu bari biteguye kwitabira urwo rugendo gukomeza gahunda yabo. Mu gihe polisi yatatanyaga abari bateraniye aho, bamwe mu bakirisitu n’abasaseridoti bahuye n’ingaruka z’imyuka iryana mu maso.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi, Joyce Tunda Kazadi, yavuze ko urwo rugendo rutari rwubahirije amategeko. Yanenze abayobozi ba Kiliziya Gatolika, avuga ko bahisemo gushyira imbere imyigaragambyo aho gushaka ibiganiro no kubahiriza ubuyobozi bw’intara.
Yasobanuye ko inzego z’umutekano zakajije ingamba nyuma yo kubona amakuru avuga ko hari abantu bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakekwagaho kwinjira muri gahunda y’urwo rugendo bagamije guteza umutekano muke.
Gusa, Arikipiskopi wa Lubumbashi, Fulgence Muteba, uyobora kandi Inama y’Abepisikopi Gatolika muri DRC, yamaganye ibikorwa bya polisi, avuga ko bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga, Arikipiskopi Muteba yatangaje ko abakozi batanu ba Arikidiyosezi ya Lubumbashi batawe muri yombi. Yashinjije kandi bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze gukingira ikibaba abantu bubatse inyubako mu buryo butemewe ku butaka bwa Kiliziya, abikora kubera inyungu zabo bwite.
Aya makimbirane agaragaza uko ikibazo cy’ubutaka bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo cyarenze ku rwego rw’amakimbirane asanzwe y’imitungo, kikaba cyarageze no ku mubano hagati y’inzego za Kiliziya n’ubuyobozi bwa Leta.
I Kinshasa na ho havuzwe ikibazo gisa n’iki
Ntabwo ikibazo cyagarukiye i Lubumbashi gusa, kuko no mu murwa mukuru Kinshasa hakomeje kuvugwa ubwumvikane buke hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa DRC.
Arikipiskopi wa Kinshasa, Kardinali Fridolin Ambongo, yavuze ko Misa yari ateganyije kuyobora ku Cyumweru yabujijwe kubera aho yagombaga kubera, nyuma y’uko agaragaje ko ashyigikiye abasaseridoti n’abakirisitu bo muri Lubumbashi.
Kardinali Ambongo yasobanuye ko urugendo yari yateguye rwari rugamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami. Yahakanye kandi ibirego by’ubutegetsi byavugaga ko hari abantu bari bagiye kwitabira urwo rugendo bafite umugambi wo guhungabanya umutekano.
Yavuze ko nubwo urugendo rutabereye ahantu rwari rwateganyijwe, rwimuriwe ahandi kandi nta kibazo cy’umutekano cyahagaragaye.
Mu itangazo yanditse, Kardinali Ambongo yanenze uburyo polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya abakirisitu n’abasaseridoti. Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika itazemera guterwa ubwoba cyangwa gucecekeshwa.
Ibi bibazo bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa DRC, cyane cyane mu gihe impande zombi zitarumvikana ku bibazo birebana n’uburenganzira, ubutaka n’uburyo bwo gukemura amakimbirane.
Gukemura iki kibazo binyuze mu biganiro no kubahiriza amategeko bishobora gufasha kugabanya umwuka mubi, kurinda uburenganzira bw’abaturage no gukomeza umutekano. Uko impande zombi zizitwara mu minsi iri imbere ni byo bizagaragaza niba hazaboneka ubwumvikane cyangwa niba amakimbirane azakomeza kwiyongera.
