Imyumvire y’abageze mu zabukuru iracyari inzitizi ku iyubahirizwa ry’uburinganire
1 min read

Imyumvire y’abageze mu zabukuru iracyari inzitizi ku iyubahirizwa ry’uburinganire

Raporo n’ubushakashatsi bitandukanye bigaragaza ko nubwo u Rwanda rwageze ku rwego rwo hejuru mu guha abagore amahirwe mu buyobozi n’ubukungu, imyumvire gakondo ya bamwe mu bakuze ikomeje kuba imbogamizi ku iyubahirizwa ryuzuye ry’uburinganire.

U Rwanda rukomeje kugaragara nka kimwe mu bihugu byateye imbere mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, aho abagore bafite 63.3% by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko na 53.8% muri Sena nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ibarurishamibare ku Buringanire ya 2024.

Icyakora, nubwo iyi mibare igaragaza intambwe ikomeye mu buyobozi no mu iterambere ry’ubukungu, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko imyumvire ya bamwe mu bakuze igishingiye ku muco gakondo igikomeje kudindiza impinduka zifuzwa muri sosiyete.

Ubushakashatsi bwakozwe na Mediatrice Kagaba mu 2016 bwagaragaje ko hari abagabo n’abagore bagifite impungenge ku mpinduka zatewe na gahunda z’uburinganire, cyane cyane ku nshingano n’ububasha bwa buri wese mu rugo.

Ni mu gihe n’umushakashatsi Nadine Mumporeze yasanze abantu bakuze n’abafite amashuri make bakunze kugira imyumvire gakondo ku nshingano z’abagore n’abagabo kurusha urubyiruko n’abize cyane.

Iyo myumvire kandi igaragarira no mu muryango, aho bamwe bagikora imirimo yo mu rugo mu ibanga kugira ngo birinde kunengwa cyangwa kwitwa “inganzwa”.

Mu rwego rw’ubukungu, imibare igaragaza ko abagore bazigamaga mu buryo bwemewe n’amategeko bavuye kuri 44% mu 2020 bagera kuri 53% mu 2024, mu gihe uruhare rwabo ku isoko ry’umurimo rwazamutse ruva kuri 48.2% rugera kuri 55.6% muri icyo gihe.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo u Rwanda rumaze kugera ku musaruro ushimishije mu kwimakaza uburinganire, hakenewe gukomeza ubukangurambaga, uburezi n’ibiganiro bihuza ibisekuru bitandukanye kugira ngo ihame ry’uburinganire ritagarukira mu mategeko no mu mibare gusa, ahubwo ribe umuco ushingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *