Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Kamena
Turi ku wa 22 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuba uwo uri we no kubyishimira.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1907: Umuhanda wa gari ya moshi wo munsi y’ubutaka uzwi nka “London Underground” warafunguwe.
1941: U Budage bwa Hitler bwagabye igitero kinini mu mateka butera Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bukoresheje abasirikare bagera kuri miliyoni eshatu mu cyiswe “Operation Barbarossa.”
1986: Mu mukino wa ¼ wahuzaga Argentine n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi, (…)
Turi ku wa 22 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuba uwo uri we no kubyishimira.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu John Fisher, Paulinius na Flavius.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1907: Umuhanda wa gari ya moshi wo munsi y’ubutaka uzwi nka “London Underground” warafunguwe.
1941: U Budage bwa Hitler bwagabye igitero kinini mu mateka butera Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bukoresheje abasirikare bagera kuri miliyoni eshatu mu cyiswe “Operation Barbarossa.”
1986: Mu mukino wa ¼ wahuzaga Argentine n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi, Diego Maradona yatsinze igitego cyitiriwe “Ikiganza cy’Imana”, imikino yarangiye ikipe y’igihugu cye yegukanye igikombe.
2022: Abantu 1000 bishwe n’umutingito muri Afghanistan.
Mu muziki
2009: Chris Brown yahamwe n’icyaha cyo guhohotera Rihanna bakundanaga ahanishwa kumara imyaka itanu ategera hafi y’uyu muhanzikazi, anasabwa gukora amasaha 1400 y’imirimo ifitiye inyungu rubanda.

2023: Umuhanzi Davis D afatanyije na Bulldog na Bushali basohoye indirimbo “Bermuda” yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Abavutse
1974: Vijay wubatse izina muri sinema y’u Buhinde.

1996: Mikel Merino, Umunya-Espagne ukinira ikipe y’icyo gihugu na Arsenal mu Bwongereza.

Abapfuye
1931: Armand Fallières wabaye perezida wa cyenda w’u Bufaransa.
1993: Pat Nixon, umugore wa Richard Nixon wabaye perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.