Injili Bora Choir, Trinity Worship Center na Light of Christ Group mu bazitabira igitaramo gikomeye cya Praise again ministry
Praise Again Ministry yatangaje igitaramo gikomeye cyo kuramya Imana cyiswe “Lift Him High For His Glory”Itsinda rya Praise Again Ministry, rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye bakorera Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, ryateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Lift Him High For His Glory” kizaba ku wa 19 Nyakanga 2026 guhera saa munani z’amanywa muri Mwana Ukundwa Hall i Gikondo-Rebero.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe abakunda kuramya Imana no kuyihimbaza mu buryo bwihariye.Umuyobozi wa Praise Again Ministry, Bosco Nyirigira yavuze ko iri tsinda ryashinzwe rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu mpano yo kuririmba no kuramya. Yagaragaje ko ibikorwa byabo bidashingiye gusa ku bitaramo, ahubwo ko bafite n’icyerekezo cyo gukomeza kwagura umurimo w’ivugabutumwa mu bice bitandukanye kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.
Bosco Nyirigira yavuze ko bahisemo kwita iki gitaramo “Lift Him High For His Glory” nyuma yo kuzirikana ibikorwa bikomeye Imana yakoreye abanyamuryango b’iri tsinda n’ubuzima bwabo muri rusange. Yasobanuye ko bamwe muri bo batangiye uyu murimo bakiri abasore n’abakobwa, ariko uko imyaka yagiye ishira babonye ubuntu bw’Imana bubahindurirwa ubuzima, bamwe bakaba barabaye abagabo n’abagore bafite imiryango yabo.Yakomeje avuga ko ibyo byose bibibutsa urukundo rw’Imana n’ineza yayo itagereranywa, ari na byo byabateye gutegura uyu mugoroba wihariye wo kuyishimira no kuyizamurira icyubahiro.
Praise Again Ministry igiye guhuriza hamwe amakorali n’abaramyi mu gitaramo gikomeye

Praise Again Ministry yatangaje umugoroba wo kwibuka ineza n’urukundo rw’Imana
Yashimangiye ko Imana ikwiriye gushimwa kubera ibyo yakoze, ibyo ikomeje gukora ndetse n’ibyo izakomeza gukora mu buzima bw’abayizera.Muri iki gitaramo, Praise Again Ministry izafatanya n’andi matsinda n’abakozi b’Imana bazwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza, barimo Injili Bora Choir, Light of Christ Group na Trinity Worship Center. Naho ubutumwa bwiza buzatangwa na Pastor Bosco Ntayomba.Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, bagamije guha amahirwe buri wese wifuza kwifatanya na bo muri uwo mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana. Bavuga ko icyo bifuza cyane ari ukubona abantu benshi bahurira hamwe hashima ineza y’Imana, bakayishimira ku bw’urukundo n’imirimo yayo.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo wabo, Praise Again Ministry yatangaje ko mu mwaka utaha iteganya gutangira gushyira hanze indirimbo zayo mu buryo bw’amashusho ndetse no gukomeza kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa. Iri tsinda ryizeye ko ibikorwa ritegura bizafasha benshi gukura mu buryo bw’umwuka no kurushaho kumenya ubutumwa bwiza bwa Kristo.