Myr Sanctus Lino Wanok yagizwe Perezida mushya w’Abepiskopi Gatolika muri Uganda
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Lira muri Uganda, Myr Sanctus Lino Wanok, yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika muri icyo gihugu (Uganda Episcopal Conference), asimbuye Myr Joseph Antony Zziwa wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana wari kuri uwo mwanya kuva mu 2018.
Amakuru y’iri torwa yatangajwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, nyuma y’inama rusange y’Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda yabereye kuri St. Augustine Institute, i Nsambya mu murwa mukuru Kampala. Muri ayo matora, Arikiyepiskopi wa Mbarara, Myr Lambert Bainomugisha, na we yatorewe kuba Visi Perezida w’iyo nama.
Myr Wanok yari asanzwe ari Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda kuva mu Gushyingo 2022. Ibyo bimugaragaza nk’umwe mu bayobozi bari basanzwe bafite uruhare mu guhuza ibikorwa by’Abepiskopi no gufata ibyemezo bigamije guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya muri icyo gihugu.
Uyu muyobozi afite uburambe mu buyobozi bwa Kiliziya. Yahawe ubupadiri mu 1986, mu 2011 Papa Benedigito wa XVI amugira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nebbi. Mu 2018, yimuriwe muri Diyosezi ya Lira, aho yashyizwe ku mugaragaro nk’Umwepiskopi wayo wa kane ku wa 9 Gashyantare 2019. Yanayoboye Komisiyo ishinzwe uburezi mu Nama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda.
Ku rundi ruhande, Myr Joseph Antony Zziwa asize amateka y’imyaka umunani yayoboye iyi nama. Yatorewe kuyibera Perezida bwa mbere mu Gushyingo 2018, yongera gutorerwa indi manda mu 2022. Mu gihe yari ku buyobozi, yanagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imikoranire n’ubwumvikane hagati y’amadini atandukanye muri Uganda.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda yashinzwe mu 1960, ikaba ihuriza hamwe Abepiskopi Gatolika bo muri icyo gihugu. Ifite inshingano zo guhuza ibikorwa bya Kiliziya, birimo iyogezabutumwa, uburezi, ubuvuzi, ubutabera n’amahoro, ndetse n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Kuyobora iyi nama bisaba ubushobozi bwo guhuza Abepiskopi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabo no guharanira ko Kiliziya igira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango mugari. Bityo, ubuyobozi bushya bwa Myr Wanok na Myr Bainomugisha buzaba bufite inshingano zo gukomeza ubufatanye hagati ya Diyosezi no guteza imbere uruhare rwa Kiliziya mu mibereho y’Abanya-Uganda.
Iri tora rifunguye icyiciro gishya mu buyobozi bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda. Abakirisitu n’abandi bakurikiranira hafi ibikorwa bya Kiliziya bazaba biteze ko ubuyobozi bushya bukomeza gushyira imbere ubumwe, ubutumwa bwiza, uburezi, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.
