Kiliziya ntiharanira ubutegetsi, iharanira ineza y’abaturage_ Karidinali Ambongo yikomye abashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga
Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yavuze ko igihugu kiri mu bihe bikomeye cyane, asaba abaturage kutemera gushukwa n’imvugo za politiki zishyira imbere inyungu z’abanyapolitiki aho kwita ku bibazo bibangamiye abaturage.
Ibi Karidinali Ambongo yabivuze ku wa 5 Nyakanga 2026, ubwo yari mu rugendo rwa gishumba muri Diyosezi ya Bokungu-Ikela, mu Ntara ya Équateur. Yavuze ko RDC igeze ahakomeye, kandi ko nidafata ingamba zihutirwa zo gukemura ibibazo byugarije abaturage, ishobora gukomeza kujya mu kangaratete.
Yagize ati: “Igihugu kiri mu kaga. Nitutagira amakenga, igihugu cyacu gishobora kuzimira. RDC iri mu bihe by’amage.”
Karidinali Ambongo yanenze bamwe mu bayobozi ba politiki, avuga ko bahugiye mu mpaka zijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, aho guhangana n’ibibazo bikomeye abaturage bahura na byo birimo ubukene, umutekano muke n’imibereho igoye.
Yagize ati: “Abanyapolitiki iyo batwegereye batuganiriza ibintu bidafite akamaro kurusha ibibazo abaturage bafite. Mu gihe abaturage babayeho mu bukene bukabije, igisubizo baduha ni uguhindura Itegeko Nshinga, natwe tukabakomera amashyi. Ubu ni ubundi buryo bw’ubucakara.”
Anavuze ko kandi hari abanyapolitiki benshi begera abaturage cyane cyane mu bihe by’amatora, bagamije gushaka amajwi aho kubazanira ibisubizo birambye ku bibazo bibaremereye.
Bukeye bwaho, ku wa 6 Nyakanga, mu gitambo cya Misa cy’ishimwe cyabereye muri Diyosezi ya Lisala, cyari kigenewe gushimira umurimo wa Musenyeri Joseph-Bernard Likolo Bokal’Etumba, Karidinali Ambongo yongeye gusaba abakristu kugira ubushishozi no kutemera kuyobywa n’imvugo za politiki.
Mu nyigisho ye yavuze ati: “Niba hari abantu bakunda by’ukuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni twe basenyeri banyu.”
Yakomeje asobanura ko Kiliziya Gatolika idaharanira ubutegetsi cyangwa inyungu za politiki, ahubwo iharanira ineza rusange, amahoro no kubungabunga agaciro ka muntu.
Yagize ati: “Inshingano za Kiliziya ni ukurengera ineza rusange no kuvugira abaturage igihe imibereho yabo cyangwa uburenganzira bwabo biri mu kaga, tutitaye ku gitutu cya politiki.”
Aya magambo ya Karidinali Ambongo aje mu gihe muri RDC hakomeje impaka ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Mu kwezi kwa Kamena, Abepisikopi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [National Episcopal Conference of Congo (CENCO) batangaje ko nta mpamvu yihutirwa ibaho yo guhindura Itegeko Nshinga ryo mu 2006, basaba ko imbaraga zakwibanda ku kugarura amahoro, gushimangira ubumwe bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Banaburiye ko guhindura ingingo zirebana n’igihe Perezida ashobora kumara ku butegetsi bishobora guteza umwuka mubi wa politiki n’amakimbirane, bikaba byanatiza umurindi umutekano muke igihugu gisanganywe.