Bosco Nshuti yongeye gutumirwa muri “Upper Room Service” mbere y’igitaramo cyo kumurika album
Bosco Nshuti nyuma yo gutegura Album Launch, agiye kongera kugaragara mu giterane cya “Upper Room Service” cya Bethesda Holy ChurchMu gihe hasigaye iminsi mike ngo umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti amurikire album ye nshya mu gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 19 Nyakanga 2026, yongeye gutangazwa nk’umwe mu bazitabira igiterane cyiswe “Upper Room Service”gitegurwa na Bethesda Holy Church.Iki
Iki giterane kizaba ku wa 14 Nyakanga 2026 saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye ku Gisozi-Gakinjiro.Iki gikorwa kizayoborwa n’umuvugabutumwa Rev. Rugamba Jeanne d’Arc, kikazaba gifite insanganyamatsiko yo guhuriza hamwe abakristo mu masengesho, kuramya no gushaka ubusabane bwimbitse n’Imana.

Abateguye iki giterane bavuga ko bifuza ko kizaba umwanya wo kongera imbaraga mu kwizera no gukangurira abantu gukomeza urugendo rw’agakiza.Bosco Nshuti, wamamaye nk’umuramyi, umuhimbyi n’umuyobozi wa korali, azifatanya n’abaririmbyi ba Bethesda Holy Church Worshippers ndetse n’abandi baramyi batandukanye bazafasha abayitabiriye kwinjira mu bihe byimbitse byo kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko hazaririmbwa indirimbo zubaka ukwizera no gukomeza imitima y’abizera.Uku kwitabira “Upper Room Service” kuje mu gihe Bosco Nshuti ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye cya Album Launch & Live Recording kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 19 Nyakanga 2026. Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kumurika album nshya no gufata amashusho y’indirimbo zizayigize, kikaba kimaze gukurura amatsiko y’abakunzi ba Gospel benshi.

“Upper Room Service” izaba intambwe ibanziriza igitaramo gikomeye cya Bosco Nshuti muri Serena Hotel
Abakurikirana ibikorwa bya Bosco Nshuti bavuga ko uyu mwaka wa 2026 ukomeje kuba uw’ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa binyuze mu muziki, aho akomeje kwitabira ibiterane bitandukanye ndetse no gutegura ibikorwa bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abateguye “Upper Room Service” bahamagarira abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzitabira iki giterane, mu gihe abakunzi ba Bosco Nshuti na bo bakomeje kwitegura kuzamushyigikira muri ibi bikorwa byombi, birimo “Upper Room Service” ndetse n’igitaramo cye cyo kumurika album nshya, bitegerejweho kuzaba ibihe by’umugisha ku bazabyitabira.