Uriya munsi wo ku itariki 10 ndawibuka kandi sinzawibagirwa – Annette Murava
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko amakuru y’irekurwa rya Bishop Gafaranga yamusize mu ihungabana rikomeye, asaba abantu kudacira urubanza ababaye batanyuze mu bihe nk’ibyo.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yatangaje ko hari umunsi utazigera usibangana mu buzima bwe, ari wo wa 10 Ukwakira 2025, ubwo yamenyaga ko umugabo we, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yari agiye kurekurwa nyuma y’amezi arenga atanu afunzwe. Avuga ko ayo makuru yamuteye ihungabana rikomeye kugeza ubwo atabashaga no guhumeka neza.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Annette Murava yavuze ko nubwo ubuzima bwamugejeje ku bihe byinshi bitunguranye, nta na kimwe cyagereranywa n’uburyo yakiriye inkuru y’irekurwa ry’umugabo we.
Ati: “Mana yanjye, uriya munsi wo ku itariki 10 rwose ndayibuka kandi sinzanawibagirwa. Njya nkunda gutungurwa n’ibintu byinshi, ariko nta na rimwe nari narigeze mpinduka nk’uko byangenze uwo munsi.”
Murava yasobanuye ko nubwo yigeze kugira ibyishimo bikomeye igihe Bishop Gafaranga yamusabaga ko babana nk’umugore n’umugabo, ibyabaye kuri uwo munsi byari bitandukanye cyane, kuko byamugejeje ku rwego rwo guhangayika bikabije.
“Nigeze gutungurwa umunsi banterera ivi ndanabikunda, ariko uwo munsi nahise mpahamuka. Nahise numva guhumeka biranananiye, ntangira kurira mvuza induru. Abari aho bakekaga ko ari ukubera ko umwanzuro utari usohotse nk’uko twabyifuzaga,” yavuze.
Yavuze ko abantu bari kumwe na we bihutiye kumuhumuriza no kumufasha, kuko babonaga atabashaga kwakira ayo makuru. Icyo gihe, Bishop Gafaranga na we yafashe telefone ahamagara umunyamategeko wari hafi ya Murava kugira ngo amenye icyari cyabaye.
Mu gusobanura icyamuteye iyo myitwarire, Murava yavuze ko byari biturutse ku marangamutima akomeye yatewe no kumva umuntu yakundaga agiye gutaha nyuma y’igihe kinini afunzwe.
Ati: “Basanze byatewe n’uko numvise ko umuntu agiye gutaha. Umuntu utarigeze anyura muri icyo gihe ajye yirinda kugicira urubanza cyangwa ngo yumve uko umuntu abyakire.”
Aya magambo agaragaza uburyo ibihe by’imanza n’ifungwa ry’umuntu wo mu muryango bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bo babana na we, cyane cyane ku rwego rw’amarangamutima no mu buzima bwo mu mutwe.
Ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa. Mbere y’icyo cyemezo, Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye igifungo cy’imyaka itanu.
Bishop Gafaranga yari yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025, akaba yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe mbere y’uko urukiko rumufatira umwanzuro watumye arekurwa. Mu buhamya bwe, Murava agaragaza ko nubwo urubanza rwari urw’umugabo we, ingaruka zarwo zageze no ku buzima bwe bwite, ashimangira ko ababaye muri ibi bihe bakwiye kumvwa no gufashwa aho gucirwa urubanza n’abatigeze banyura mu bibazo nk’ibyo.