Diyosezi ya Kabgayi yeguriye Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo
2 mins read

Diyosezi ya Kabgayi yeguriye Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo

Nyuma y’imyaka irindwi yubakwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashimye ubwitange bw’abakristu, abasaba gukomeza kubaka Kiliziya binyuze mu buzima bwabo bwa gikristu.

Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yanditse amateka mashya kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, yegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo iherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.

Mu Gitambo cya Misa cyo kuyegurira Imana, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abakristu kutarangarira ubwiza bw’inyubako gusa, ahubwo ko bakwiye no kuba Ingoro nzima Imana ituye mo binyuze mu buzima bwabo bwa gikristu.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Ntivuguruzwa, afatanyije n’abapadiri, abihayimana ndetse n’imbaga y’abakristu bari baje kwifatanya na Paruwasi Kabugondo muri uwo munsi w’amateka.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimiye abakristu ba Paruwasi Kabugondo ubwitange, ubufatanye n’umurava bagaragaje mu rugendo rwo kubaka iyi ngoro y’Imana.

Yagize ati: “Iyi Paruwasi mwayitanzeho byinshi. Icyari ibitaka n’amabuye cyahindutse ingoro y’Imana.”

Agaruka ku mateka y’Umwami Salomoni wubatse Ingoro y’Imana, yavuze ko n’ubwo inyubako zubakiwe Imana ari ingenzi, Imana ikomeza kwigaragaza no gutura hagati y’abayo, ibagaburira Ijambo ryayo kandi ikabakomeza mu rugendo rw’ukwemera.

Yagize ati: “Aha hantu ni ho Imana itugerezaho Ijambo ryayo, ridutunga, rikatuyobora, rikaduha imbaraga kandi rikaduteza intambwe mu butungane. Aha ni ho tuzahurira n’Imana kugira ngo idutagatifuze.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije abakristu ko Kiliziya nyayo atari inkuta zubatswe gusa, ahubwo ko ari abakristu bemera guturwamo n’Imana.

Ati: “Iyi ngoro si inkuta zubatswe n’amabuye gusa. Ingoro y’Imana ni twe ubwacu kuko Imana idutuyemo. Bavandimwe ba Paruwasi Kabugondo, Imana ituye muri mwe.”

Yanavuze ko Kiliziya nshya ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe byaranze abakristu ba Paruwasi Kabugondo, aho buri wese yatanze umusanzu we kugira ngo uwo mushinga ugerweho.

Yashimangiye ko n’ubwo kubaka iyi nyubako byari intambwe ikomeye, umurimo w’ingenzi utangiye ari uwo kubaka Kiliziya binyuze mu mibereho irangwa n’ukwemera.

Yagize ati: “Umusanzu wanyu nturangiriye ku kubaka inkuta. Uratangira none, mukubaka Kiliziya binyuze mu buzima bwanyu bwa gikristu.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abakristu ba Paruwasi Kabugondo gukomeza kurangwa n’isengesho, gusangira Ijambo ry’Imana no kurera abana n’urubyiruko bazaba inkingi z’iyi Paruwasi mu bihe biri imbere. Yanabakanguriye kuzajya baza muri iyi Kiliziya gushakamo imbaraga zo kubaka ubwiyunge, kwakira ihumure n’imbabazi bitangwa na Yezu Kristu.

Kubakwa kw’iyi Kiliziya byatangiye ku wa 3 Gicurasi 2019, ikagira uburebure bwa metero 42, ubugari bwa metero 22 n’ubuhagarike bwa metero 13, ndetse ikaba ishobora kwakira abakristu bari hagati ya 820 na 1,000 bicaye neza.

Uyu muhango wo kwegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo usigiye abakristu ubutumwa bw’uko inyubako yeguriwe Imana iba yuzuye agaciro iyo iherekejwe n’imitima yemera guturwamo n’Imana no kubaho ubuzima bushingiye ku Ivanjili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *