Korali Family of Singers yateguje igitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” kizabera muri Camp Kigali
Korali Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paroisse Kiyovu yatangaje ko iri gutegura igitaramo ngarukamwaka cyayo cyiswe “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III”, kizaba ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali.
Iki gitaramo cyatangajwe binyuze mu bukangurambaga bwa “Save the Date”, aho iyi Korali yasabye abakunzi bayo, inshuti ndetse n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubika iyo tariki hakiri kare kugira ngo bazifatanye na yo mu ijoro rizaba ryuzuyemo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu myaka ishize, Korali Family of Singers yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, zubaka ubuzima bw’abazumva, ndetse n’ibitaramo bitegurwa mu buryo bunoze. Ni muri urwo rwego iki gitaramo cya “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” gitegerejwe nk’igikorwa kizongera guhuriza hamwe imbaga y’abakunzi bumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana no kwakira ubutumwa bw’ibyiringiro.
Kubaka umuryango ni yo ntego nyamukuru
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye ku butumwa Korali Family of Singers isanganywe bwo gushishikariza abantu kubungabunga no kubaka umuryango, nk’urufatiro rw’Itorero n’igihugu.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu miryango, gatanya, ihohoterwa ndetse no gusubira inyuma kw’indangagaciro z’umuco, iyi Korali yizera ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bushobora kongera kubaka imiryango no kuyisubiza ku ndangagaciro z’urukundo, ukwizerana, kubabarirana, kubahana no kwizera Imana.
Binyuze mu ndirimbo, ubuhamya ndetse n’ibihe byo kuramya Imana, Family of Singers igamije gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko umuryango ari wo shingiro rya sosiyete n’Itorero, bityo kuwubaka bikaba ari ugushyiraho umusingi ukomeye w’ejo hazaza.
Hitezwe igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru
Abazitabira “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” bazagira amahirwe yo kwifatanya na Korali Family of Singers mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, kwakira ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro, ndetse no gusangira umunezero n’ibihumbi by’abakunzi bumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazaba bateraniye muri Camp Kigali.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kiri gutegurwa mu buryo bw’umwuga, aho hakozwe imyiteguro y’amezi menshi irimo gutunganya umuziki, ikoranabuhanga rizakoreshwa ndetse n’imiterere y’urubyiniro, hagamijwe gutanga igitaramo gifite ubuziranenge kandi kizasigira abacyitabiriye uburambe budasanzwe.
Abahanzi n’andi makuru bizatangazwa mu minsi iri imbere
Nubwo amazina y’abahanzi bazifatanya na Korali Family of Singers ataratangazwa, ubuyobozi bw’iyi Korali bwatangaje ko imyiteguro ikomeje neza, kandi ko mu minsi iri imbere hazashyirwa ahagaragara gahunda irambuye y’igitaramo, itangira ry’igurishwa ry’amatike ndetse n’andi makuru yose ajyanye n’iki gikorwa.
Family of Singers yasabye abakunzi bayo gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga zayo kugira ngo bazajye babona amakuru yose mashya ajyanye n’iki gitaramo.
Ku wa 20 Nzeri 2026, Camp Kigali izakira igitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III”, kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ijoro ryihariye ryo kuramya no guhimbaza Imana, mu butumwa bugamije gushimangira ko kubaka umuryango ari imwe mu nkingi zubaka Itorero rikomeye n’igihugu gifite ejo hazaza heza.

reba indirimbo Uhoraho ya Korali Family of Singers