IJURU NIMBA RIBAHO AZARYUMA KURI RADIO ABAFANA BA APR FC NYUMA YO GUTSINDWA URUNGANDA
2 mins read

IJURU NIMBA RIBAHO AZARYUMA KURI RADIO ABAFANA BA APR FC NYUMA YO GUTSINDWA URUNGANDA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino na Gor Mahia ufungura CECAFA Kagame Cup 2026. Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Moya z’ijoro kuri Sitade Amahoro.

Ku munota wa gatanu, APR FC yahushije uburyo nyuma yo guhererekanye umupira hagati ya Memel Rouf Dao wahaye Byiringiro Gilbert acenga rimwe ateye ishoti umupira ufatwa n’umuzamu wa Gor Mahia, Bryne Omondi Odhiambo.

Ku munota wa 27, Amani Michel yahushije igiteg cyabazwe. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Chieck Djibril Ouattara aha  umupira mwiza Amani Michel ateye ishoti umuzamu wa Gor Mahia aratabara awushyira muri Koroneri itagize icyo ibyara.

Ku  munota wa 33, ikipe ya APR FC yatsinzwe igitego cya mbere gitsinzwe na Mike Evans Kibwage. Ni igitego cyabonetse kuri Koroneri, abakinnyi ba Gor Mahia bahagarara neza umuzamu wa APR FC gukuramo umupira bari bateye biranga.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, ikipe ya Gor Mahia yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Paul Okoth Odhiambo. Ni igitego ikipe ya APR FC wavuga ko yitsinze kuko uyu musore wa Gor Mahia yacenze myugariro Madou Zon atera mu izamu Ernan Siluane  ufatira APR FC ntiyagira icyo akora.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Gor Mahia ari yo iri imbere n’ibitego 2-0. Ni igice APR FC yahuzaguritse mu kibuga hagati wabonaga barimo gutakaza imipira cyane ndetse na ba myugariro bayo ubona barangaye cyane.

Ku munota wa 57, umutoza wa APR FC yakoze iminduka akuramo William Togui, Amani Michel na Dauda Yusif hinjiramo Hakim Kiwanuka, Mamadou Traore na Uwiyaremye Fidali.

Ku munota wa 63, ikipe ya APR FC yatsinzwe igitego cya gatatu ku burangare bwa ba myugariro barimo Yunusu na Madou Zon. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Sariff Sabuni Sirengo aha umupira mwiza Paul Okoth Odhiambo atsinda igitego cyiza.

Ku munota wa 79, ikipe ya APR FC yatsinzwe igitego cya Kane gitsinzwe Paul Okoth Odhiambo nyuma yaho Sariff Sabuni Sirengo acenze Byiringiro Gilbert akamuterana umupira. 

Ku munota wa 86, ikipe ya Gor Mahia yatsinze igitego cya gatanu gitsinzwe na Ebenezer Assifuah. Ni amakosa akomeye yakozwe n’umuzamu wa APR FC wafashe umupira akongera akawurekura birangira ikindi gitego cyinjiye.

Umukino warangiye ikipe ya Gor Mahia inyagiye APR FC ibitego 5-0. Ni APR FC yagaragaje intege nke muri uyu mukino ariko bikanahurirana n’uburangare bw’abakinnyi bayo ndetse n’amakosa yakozwe n’umutoza wasimbuje nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *