Imyaka 36 irashize mu Rwanda habereye uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II
Tariki ya 8 Nzeri 1990 ni umunsi udasanzwe kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, kuko ari bwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageze i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, agatura igitambo cya Misa ndetse agaha Ubusaseridoti abadiyakoni 32 barangije amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
Nyuma y’imyaka 36, uruzinduko rwe ntirwibukwa nk’amateka gusa, kuko hari ibimenyetso bifatika bikomeje kubungabungwa na Diyosezi ya Kabgayi, birimo intebe yicayeho, podiyumu yasomeyeho Misa n’igitanda yaruhukiyeho.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 7 Nzeri 1990, ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yakandagizaga bwa mbere ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, rusozwa ku wa 9 Nzeri.
I Mbare, ku wa 8 Nzeri, Papa yatuye Misa anatanga Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku badiyakoni 32, barimo na Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, ndetse na Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Umwe mu bimenyetso by’ingenzi by’urwo ruzinduko ni intebe Papa Yohani Pawulo wa II yicayeho ubwo yatangaga Ubusaseridoti.
Inkuru dukesha Kinyamateka yo ku wa 8 Nzeri 2026, Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko iyo ntebe ari kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umurage w’uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika.
Ati: “Kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ni umugisha ukomeye. Hariya mu rugo rw’Umwepiskopi hari n’intebe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yicayeho atanga Ubusaseridoti, intebe yari kuri Altari aho yaturiye igitambo cy’Ukaristiya. Nawo ni umurage ukomeye tumwibukiraho.”
Hari kandi podiyumu Papa Yohani Pawulo wa II yasomeyeho ubwo yatangaga Misa i Mbare. Iyi podiyumu na yo iracyabitswe kandi iriho ikimenyetso kimwibutsa nk’uwahaturiye igitambo cya Misa.
Uruzinduko rw’i Kabgayi rwasize kandi ikindi kimenyetso cyihariye, ari cyo gitanda Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaruhukiyeho.
Myr Ntivuguruzwa avuga ko nubwo Papa atamaze igihe kirekire aruhuka, icyo gitanda gifite agaciro kihariye kuko ari cyo yakoresheje ubwo yari i Kabgayi.
Ati: “Hari n’igitanda yaruhukiyeho. Kuba rero ari igitanda cyatumye Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II afata akanya akaruhukaho gato, none akaba ari Mutagatifu, ni ikintu gikomeye.”
Kuri Kabgayi, tariki ya 8 Nzeri si umunsi wo kwibuka gusa Papa wigeze kuhagera; ni umunsi wibutsa abakristu umurage w’uru ruzinduko n’uruhare rwawo mu mateka ya Kiliziya n’u Rwanda.