Abakristu Gatolika bo muri Amerika bagiye gukuba kabiri inkunga igenerwa Kiliziya yo muri Afurika
3 mins read

Abakristu Gatolika bo muri Amerika bagiye gukuba kabiri inkunga igenerwa Kiliziya yo muri Afurika

Abakristu Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bafite gahunda yo gukuba kabiri amafaranga bakusanyaga buri mwaka yo gufasha Kiliziya Gatolika yo muri Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zatewe n’igabanywa ry’imfashanyo Amerika yageneraga umugabane wa Afurika.

Ibi byatangajwe na Musenyeri John Curtis Iffert, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Covington, akaba yari ahagarariye Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USCCB), mu Nteko Rusange ya 21 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA), iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa 23 Nyakanga 2026, Musenyeri Curtis yavuze ko impinduka zabaye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane izijyanye no kugabanya inkunga yahabwaga ibihugu bikennye, zongereye umutwaro ku Kiliziya zo muri Afurika.

Yashimangiye ko Abakristu Gatolika bo muri Amerika biyemeje gukomeza kuba hafi ya Kiliziya yo kuri uyu mugabane.

Yagize ati: “Buri faranga dutanga rifasha Kiliziya yo muri Afurika rituruka ku mpano zitangwa n’Abakristu Gatolika basengera muri za paruwasi zo muri Amerika. Ubu dukusanya hafi miliyoni 3.5 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, ariko intego yacu ni ukuzikuba kabiri mu myaka iri imbere.”

Uyu Mwepiskopi yavuze ko ayo mafaranga anyuzwa mu kigega cyashyizweho ku bufatanye n’Abepiskopi bo muri Afurika( Solidarity Fund for the Church in Africa). Yasobanuye ko icyo kigega kitagamije gusa gutera inkunga imishinga, ahubwo kigamije gufasha Kiliziya yo muri Afurika kwiyubaka no kongera ubushobozi bwayo.

Yibukije ko iki gitekerezo cyaturutse ku Bepiskopi bo muri Afurika ubwabo, babwiye bagenzi babo bo muri Amerika.

Bati “Ntimudukorere ibyo twashobora kwikorera; mudufashe kubaka ubushobozi bwacu kugira ngo twishakemo ibisubizo.”

Musenyeri Curtis yavuze ko Inama y’Abepiskopi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibusaba gusubira kuri politiki ishyira imbere kubungabunga agaciro ka muntu no gukomeza gufasha abakennye hirya no hino ku isi.

Yavuze ko nubwo hari intambwe zimwe zagezweho, zikiri nto ugereranyije n’ibikenewe.

Ati: “Turakorana n’abafatanyabikorwa bacu barimo Umuryango Gatolika utanga ubutabazi n’imfashanyo (CRS). Mbere y’uko inkunga igabanywa, CRS yazanaga muri Afurika hafi miliyoni 750 z’amadolari buri mwaka. Kugeza ubu habashije kugarurwa hafi miliyoni 300 gusa, ariko biracyari hasi cyane ugereranyije n’ibikenewe, kandi hari abantu benshi bakomeje kubabazwa n’ingaruka z’icyo cyemezo.”

Musenyeri Curtis yavuze ko yatangajwe n’imibare igaragaza ko ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba bifite abaturage bakiri bato cyane, aho imyaka y’impuzandengo iri munsi ya 20, ndetse muri bimwe ikaba igera kuri 17 gusa.Yagereranyije ibi na Amerika, aho impuzandengo y’imyaka y’abaturage iri kuri 39.4.

Ati: “Ni yo mpamvu abapadiri benshi b’abamisiyoneri baturuka muri Afurika baza kudufasha muri Amerika. Ibyo ni impano ikomeye kandi ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeza gukura hagati ya Kiliziya zo ku migabane yombi.”

Yanatangaje ko yishimiye ko Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) rizitabira Inteko Rusange y’Abepiskopi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2026, ashimangira ko bizakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Kiliziya yo muri Afurika n’iyo muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *