Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 28 Nyakanga
Turi ku wa 28 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 209 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 156 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya indwara y’Umwijima.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1915: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye kugenzura Haiti mu bya politiki no mu by’ubukungu mu gihe cy’imyaka 19.
1957: U Buyapani bwibasiwe n’imvura mu burengerazuba bwa Kyushu, abantu 992 bahasiga ubuzima.
1976: Umujyi wa Tangshan mu Bushinwa, (…)
Turi ku wa 28 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 209 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 156 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya indwara y’Umwijima.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Victor I, Pope.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1915: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye kugenzura Haiti mu bya politiki no mu by’ubukungu mu gihe cy’imyaka 19.
1957: U Buyapani bwibasiwe n’imvura mu burengerazuba bwa Kyushu, abantu 992 bahasiga ubuzima.
1976: Umujyi wa Tangshan mu Bushinwa, wibasiwe n’umutingito abarenga ibihumbi 242 bahasiga ubuzima abandi barenga ibihumbi 100 barakomereka.
2022: Uburasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika bwibasiwe n’umwuzure, abantu 45 bahasiga ubuzima, amazu n’ibindi bikorwaremezo birangirika cyane.
Mu Muziki
2012: Umuhanzi King James yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri.

Abavutse
1929: Havutse Jacqueline Kennedy Onassis, wabaye umugore wa John F. Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1993: Havutse Harry Kane wamenyekanye mu Ikipe ya Tottenham Hotspurs n’Ikipe y’Igihugu cy’u Bwongereza aho ubu akinira Bayern Munich mu Budage.

Abapfuye
1969: Ramón Grau wabaye perezida wa gatandatu wa Cuba.
2013: Mustafa Adrisi wari visi perezida wa gatatu wa Uganda.