Umwihariko w’igitaramo”Number One Worship Experience” Kiri gutegurwa na Korali Salem ADEPR Kabuga
Salem Choir ADEPR Kabuga yamaze gutangaza ko imyiteguro y’igitaramo cyayo gikomeye cyiswe “Number One Worship Experience”igeze ku musozo, aho giteganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2026 muri Dove Hotel Kigali kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’ijoro. Iki gitaramo kije gikurikira ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa iyi korali imaze imyaka ikora binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko kizaba kirimo ibihe byihariye byo kuramya, guhimbaza no kwakira ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana hamwe Pasiteri Isaie Ndayizeye umushumba mukuru w’itorero ADEPR, mu gihe umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Bosco Nshuti azifatanya n’abitabiriye igitaramo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Hazaba kandi hari Shiloh Choir guturuka I Musanze, izifatanya na Salem Choir muri iki gitaramo kidasanzwe.Salem Choir ADEPR Kabuga ni rimwe mu makorali amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho izwiho gutanga ubutumwa bwubaka imitima kandi bushishikariza abantu gukomeza urugendo rwo kwizera.

Mu bihe bitandukanye, ibikorwa byayo byakomeje kugera ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo ndetse n’amashusho yazo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.Mu ndirimbo zakomeje kumenyekanisha iyi korali harimo Rubasha, Narababariwe, Indunduro, Tuzariririmba, ndetse n’izasohotse mu mwaka wa 2026 zirimo Parapanda, Ukuboko Kw’Imana, Mbeg’ Urukundo na Kimaranzara. Izi ndirimbo zose zifite ubutumwa bwibanda ku gakiza, urukundo rw’Imana, ibyiringiro n’ubudahemuka bwayo, ari na byo byatumye zikundwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.Iki gitaramo gitegerejwe na benshi bitewe n’uruhare Salem Choir imaze kugira mu ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Bosco Nshuti na Shiloh Choir bazitabira igitaramo cya Salem Choir ADEPR Kabuga
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba umwanya mwiza abakristo bazahuriramo bagahimbaza Imana, bagasenga kandi bakumva ubutumwa bubafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera, mu gihe hazaba hanateganyijwe ibihe by’indirimbo z’ubuhanga n’ubuhamya butandukanye.Abakunzi ba Gospel n’abifuza guhemburwa barashishikarizwa kuzitabira ku bwinshi kugira ngo basangire ibi bihe byo kuramya bidasanzwe.Abifuza
Abifuza gukomeza gukurikirana ibikorwa bya Salem Choir ADEPR Kabuga bashobora kubisanga ku rubuga rwabo rwa YouTube SALEM CHOIR KABUGA, aho bakomeje gushyira indirimbo n’amashusho mashya, cyangwa bakifashisha aderesi za email:salemchoirkabuga1@gmail.com
“Number One Worship Experience” igiye guhuza amakorali n’abaramyi bakomeye ba Gospel mu Rwanda
