Si byose biba byaragezweho mu nzira nziza_ Pastor Hortance Mazimpaka aburira urubyiruko
3 mins read

Si byose biba byaragezweho mu nzira nziza_ Pastor Hortance Mazimpaka aburira urubyiruko

Pastor Hortance Mazimpaka yasabye urubyiruko kwitwararika ubuzima bubona ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko kwifuza umutungo n’imibereho by’abandi utazi inkomoko yabyo bishobora kubushyira mu nzira mbi.

Yavuze ko abantu benshi bashukwa n’amafoto n’amashusho agaragaza imodoka zihenze, amazu meza n’ubuzima buhenze, nyamara bakirengagiza kwibaza uburyo ibyo byose byagezweho, abasaba gushakira icyerekezo cy’ubuzima muri Kristo aho kugendera ku byo babona kuri internet.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba kimwe mu bigena imyumvire n’ibyifuzo by’urubyiruko, Pastor Hortance Mazimpaka yavuze ko hari abantu benshi bagwa mu mutego wo kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bikabaviramo kwifuza ibintu batatekereje uko byagezweho.

Mu nyigisho yatanze, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitondera kwifuza imibereho y’abantu babona kuri internet, kuko akenshi rutibaza inkomoko y’ubutunzi cyangwa uburyo uwo mutungo wabonetse.

Yagize ati: “Ujya kuri social media ukabona umukobwa utunze imodoka y’igitangaza ya miliyoni ijana, ukavuga uti ‘nanjye ni biriya nshaka.’ Ariko miliyoni ijana wazikura he, atari umurage w’ababyeyi, na bwo b’abakire cyane?”

Uyu muvugabutumwa yavuze ko hari igihe abantu bashimishwa n’ibigaragara inyuma, bakibagirwa ko ubuzima bamwe berekana bushobora kuba bwarubakiwe ku nzira zidakwiriye cyangwa ku buryo butazwi.

Yagarutse kandi ku myumvire ikunze kugaragara mu bakobwa bamwe bavuga ko bifuza kurongorwa n’abasore bakiri bato ariko bafite ubutunzi bwinshi, avuga ko iyo ntego akenshi iba idashingiye ku kuri.

Yasobanuye ko umusore urangije amashuri cyangwa utangiye urugendo rw’akazi aba akiri mu rugendo rwo kwiyubaka, bityo bidakwiye gutegerezwa ko aba yamaze kugera ku rwego rw’ubutunzi rugaragazwa n’abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Hari igihe abakobwa bashukwa bakavuga ngo bashaka kurongorwa n’umusore w’umukire kandi muto. Abato ntibaba abakire, baba bagishaka amafaranga. Baba bafite imbaraga n’ibitekerezo byo gukora kugira ngo bazabigereho.”

Pastor Hortance yavuze ko usibye kuba ibyo byifuzo bishobora gutuma bamwe bafata imyanzuro itari myiza, bishobora no kubashora mu gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa indangagaciro.

Yongeyeho ko hari abifuza kumera nk’abantu bifotoreje mu mijyi izwi nka Dubai cyangwa Miami, nyamara ntibibaze inzira yabagejeje kuri ubwo buzima.

Ati: “Ugasanga wifuje ubuzima bw’umukobwa wo ku mbuga nkoranyambaga, wifotoreje Dubai cyangwa Miami, uti ‘nanjye nshaka kumera nka we,’ wirengagije ko atabigezeho binyuze mu nzira nziza.”

Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Hortance Mazimpaka yashimangiye ko igisubizo kirambye atari ugukurikirana ubuzima bw’abandi cyangwa kwifuza ibyabo, ahubwo ari ugushakira ubuyobozi kuri Kristo no kubaka ubuzima bushingiye ku murimo, kwihangana no kunyurwa n’intambwe umuntu agezeho.

Yagize ati: “Ariko iyo tutegereye Kristo, ubwo buzima buradushuka bukadutwara.”

Ubutumwa bwe buje mu gihe inzego zitandukanye zikomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku buzima bwo mu mutwe n’imyitwarire y’urubyiruko, aho kenshi ubuzima bwerekanwa kuri izo mbuga bushobora gutuma bamwe bumva batsinzwe cyangwa bagashaka kugera ku butunzi bwihuse, batitaye ku nzira babunyuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *