Abanyamakuru bakwiye kuba intumwa z’amahoro_Karidinali Kambanda ubwo yatangizaga Signs World Congress 2026
1 min read

Abanyamakuru bakwiye kuba intumwa z’amahoro_Karidinali Kambanda ubwo yatangizaga Signs World Congress 2026

Karidinali Antoine Kambanda yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukoresha umwuga wabo mu kubaka amahoro no kwimakaza ukuri, agaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye uburyo itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu gusenya sosiyete cyangwa kuyubaka.

Yabitangaje ku wa 4 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga y’abanyamakuru n’abakora mu itumanaho muri Kiliziya Gatolika iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama, yahuje intumwa zisaga 300 ziturutse mu bihugu birenga 40.

Karidinali Kambanda yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda bifite ubutumwa bwihariye, kuko igihugu cyanyuze mu mateka agaragaza ingaruka zikomeye z’itangazamakuru ryakoreshejwe nabi.

Yibukije ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibitangazamakuru byakwirakwije urwango n’amacakubiri, bikagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Yagize ati: “Birababaje kuba itangazamakuru ryarakoreshejwe mu gukaza amacakubiri no gukwirakwiza iterabwoba, kugeza aho ubwaryo ryabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi byifashishijwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko ayo mateka akwiye kubera isomo abakora itangazamakuru bose, kuko ijambo batangaza rifite ubushobozi bwo kubaka icyizere n’ubwiyunge cyangwa guteza amakimbirane.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwahisemo kubaka itangazamakuru rishingiye ku kuri, amahoro n’ubwiyunge. Yashimangiye ko ibitangazamakuru byagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kubaka icyizere no gukira ibikomere by’amateka.

Yavuze kandi ko ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika birimo Kinyamateka, Radio Maria Rwanda na Pacis TV byakomeje gutanga ibiganiro bigamije guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’icyizere mu Banyarwanda.

Karidinali Kambanda yasabye abanyamakuru gukoresha neza ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano (AI), birinda gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma cyangwa ubutumwa bw’urwango.

Yashimangiye ko itangazamakuru ridakwiye kuba inzira yo gucamo amacakubiri, ahubwo rikwiye kuba igikoresho cyo guhuza abantu no kubaka amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *