Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 4 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 4 Mutarama

Turi ku wa 4 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyandiko izwi nka “Braille” yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1948: Birmanie yabonye ubwigenge yigobotoye ubukokoloni bw’u Bwongereza.
1990: Gariyamoshi yari itwaye abantu benshi yagoganye n’itwara imizigo muri Pakistan, abantu 307 bahasiga ubuzima abandi 700 barakomereka.
2010: Inyubako ya mbere ndende ku Isi ya ”Burj Khalifa” yafunguye imiryango ku mugaragaro i (…)

Turi ku wa 4 Mutarama 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyandiko izwi nka “Braille” yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Angela na Mutagatifu Elizabeth.

Mutagatifu Angela

Mutagatifu Elizabeth

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1948: Birmanie yabonye ubwigenge yigobotoye ubukokoloni bw’u Bwongereza.

1990: Gariyamoshi yari itwaye abantu benshi yagoganye n’itwara imizigo muri Pakistan, abantu 307 bahasiga ubuzima abandi 700 barakomereka.

2010: Inyubako ya mbere ndende ku Isi ya ”Burj Khalifa” yafunguye imiryango ku mugaragaro i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

2013: Umuntu witwaje imbunda yagiye urugo ku rundi muri Philippines yica abantu umunani.

Mu muziki

1936: Billboard yatangije gahunda ya “Hit Parade,” igaragaza indirimbo zahize izindi mu kugurishwa cyane no gucurangwa kuri radiyo.

Abavutse

1990: Havutse Toni Kroos wubatse izina mu bakina hagati mu Ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu y’u Budage.

2004: Victor Wembanyama, Umufaransa ukina Basketball muri NBA.

Abapfuye

2010: Johan Ferrier wabaye perezida wa mbere wa Suriname.

2021: Tanya Roberts, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *