Raporo ya Komisiyo idasanzwe yagaragaje aho Kiliziya ihagaze ku guha ubudiyakoni bw’abagore
Komisiyo yashyizweho na Papa yasohoye raporo igaragaza ko ubudiyakoni bw’abagore butaremezwa nk’urwego rw’Isakaramentu, ariko inasaba ubushakashatsi bwimbitse n’uruhare runini rw’abagore mu mirimo ya Kiliziya.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, Komisiyo idasanzwe yashyiriweho gusuzuma niba abagore bahabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yashyize ahagaragara raporo yayo, nyuma yo kuyimurikira Papa Leo wa XIV ku wa 18 Nzeri 2025. Ni raoro yashyizwe hanze ku wa 04 Ukuboza 2025.
Iyi raporo igaragaza ko kugeza ubu Kiliziya itarabona impamvu zihagije zo kwemeza ubudiyakoni bw’abagore nk’urwego rw’isakaramentu, ariko ikanashimangira ko umwanzuro wa burundu utarafatwa.
Muri iyo raporo, komisiyo igaragaza ko amateka ya Kiliziya n’ubushakashatsi bwa tewologiya bitaratanga ishingiro rihamye ryatuma abagore bahabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Ubusaseridoti. Icyakora, yongeraho ko iyi myanzuro ishingiye ku nyandiko ntagatifu, ku migenzo n’inyigisho za Kiliziya, ariko ko ibiganiro bikomeje kandi bikwiye gukomeza kuganirwaho mu bwitonzi n’ubushishozi.
Ibyagaragaye mu nama ya mbere, 2021
Ibyagaragaye mu nama ya mbere yabaye mu 2021 byerekanye ko mu mateka ya Kiliziya ijambo umudiyakoni cyangwa umudiyakonikazi ryagiye rikoreshwa no ku bagore, ariko mu bisobanuro bitandukanye bitewe n’ibihe n’ahantu. Komisiyo yasanze kandi ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu rugifite ibibazo by’ishingiro bitarasobanuka neza, bityo hakaba hagikenewe kwirinda kwihutira gufata umwanzuro.
Komisiyo yanashimangiye ko hakwiye gutegurwa indi mirimo ya Kiliziya yemerera abagore n’abagabo gufatanya mu iyogezabutumwa, hagamijwe kunoza imikorere ya Kiliziya no kongera uruhare rw’abakirisitu bose mu butumwa bwayo.
Ibyavuye mu nama ya kabiri, Nyakanga 2022
Mu nama ya kabiri yabaye muri Nyakanga 2022, abagize komisiyo ku majwi arindwi kuri umunani bemeje ko igihe kitaragera ngo abagore bahabwe ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu, ariko basubiramo ko iki kibazo kigifunguye kandi ko umwanzuro wa nyuma utarafatwa.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, nyuma y’uko Sinodi yemereye abakirisitu batandukanye gutanga ibitekerezo byabo, komisiyo yakiriye inyandiko nyinshi. Icyakora, abazitanze bari abantu cyangwa amatsinda 22 gusa, kandi baturuka mu bihugu bike, bituma komisiyo yanzura ko nubwo ibyo bitekerezo bifite ireme, bidahagije gufatwa nk’ijwi rya Sinodi yose cyangwa irya Kiliziya muri rusange.

Kardinali Petrocchi washinzwe kuyobora iyi Komisiyo
Impamvu zitangwa n’abashyigikiye cyangwa z’abanze ubudiyakoni bw’abagore
Ku mpamvu zitangwa n’abashyigikiye ubudiyakoni bw’abagore, raporo igaragaza ko bavuga ko kubima ububasha bw’ubudiyakoni bitajyana n’ihame ry’uko abantu bose bangana imbere y’Imana, banifashisha inyigisho za Pawulo Intumwa zivuga ko muri Kristu nta mugabo nta mugore.
Bongeraho ko isi ya none ishingiye ku buringanire mu nshingano, bityo Kiliziya ikwiye kwitondera uko ihuza iyo miterere n’iyogezabutumwa ry’iki gihe.
Ku rundi ruhande, ababona ko ubudiyakoni bw’abagore butakwemerwa bagaragaza ko kuba Kristu yarabaye umugabo ndetse n’abahawe Ubusaseridoti bagakomeza muri iyo mimerere ari igice gikomeye cy’igisobanuro cy’isakaramentu. Bemeza ko kubihindura byateza urujijo ku ishusho ya Kiliziya n’umubano wayo na Kristu.
Ku ngingo y’uko kuba Kristu yarabaye umugabo bifatwa nk’ingenzi mu isakaramentu ry’Ubusaseridoti, komisiyo ntiyabashije kuyumvikanaho, kuko amajwi yagabanyijwemo kabiri hagati y’abashyigikiye iyo myumvire n’abatayemera.
Icyakora, ku majwi icyenda ku icumi, komisiyo yagaragaje icyifuzo cy’uko abagore bahabwa amahirwe menshi mu mirimo ya Kiliziya idasaba isakaramentu, kugira ngo uruhare rwabo mu bwitange, mu iyogezabutumwa no mu buyobozi bwa Kiliziya rubone agaciro gakwiye. Iki cyifuzo cyagarutsweho cyane cyane mu bice aho abagore bagihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kardinali Petrocchi, washinzwe kuyobora iyi komisiyo, yasobanuye ko mu nyigisho za tewologiya hari imyumvire ibiri itandukanye isobanura ikibazo cy’ubudiyakoni bw’abagore.
Umwe ugaragaza ko ubudiyakoni ari umurimo wihariye wa Kiliziya, utari inzira ibanziriza ubupadiri, bityo bikaba byafungura amahirwe yo kubuha abagore. Undi wo ugaragaza ko ubudiyakoni, ubupadiri n’ubushumba bigize isakaramentu rimwe rifite ubumwe n’igisobanuro kimwe, rishingiye ku mubano wa Kristu na Kiliziya, bigatuma guha abagore ubudiyakoni byateza urujijo mu gusobanura uru rwego rw’isakaramentu.
Yasabye ko mu gihe kizaza hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kandi bwagutse ku murimo w’ubudiyakoni, hagamijwe gusobanura neza ishingiro ryawo, inshingano zawo muri Kiliziya n’uburyo ukorwa mu bice bitandukanye by’isi.
Yagaragaje ko hari aho ubudiyakoni bugikenewe gusobanurwa neza, mu gihe ahandi imirimo y’abadiyakoni isa n’iy’abalayiki, bityo bikaba bisaba gushyirwa mu murongo uhamye uhuje imyemerere n’imigenzo ya Kiliziya.
