Baracyafite icyizere cyo kubaho_ Umubikira avuga ku buzima bw’Abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara
2 mins read

Baracyafite icyizere cyo kubaho_ Umubikira avuga ku buzima bw’Abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara

Umubikira ukomoka mu Buhinde umaze hafi imyaka 25 akorera ubutumwa muri Ukraine avuga ko, nubwo intambara imaze igihe iteza abaturage ubwoba, urupfu n’imibabaro, benshi muri bo bagikomeje kugira ukwemera, icyizere n’icyifuzo cyo kubaho mu mudendezo.

Mansera Liji Payyapilly, wo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu wa Saint-Marc, yabwiye Vatican News ko amasengesho akomeje kuba isoko y’imbaraga ku Banya-Ukraine bahanganye n’ingaruka z’intambara.

Uyu mubikira, wageze muri Ukraine mu 2004, akorera cyane mu gace ka Pavshyno, hafi ya Mukachevo mu burengerazuba bw’igihugu. Aha yakira abantu bakeneye kuganira, gusenga no kubona ihumure mu by’umwuka.

Ubutumwa bwe bushingiye ku kuramya Ukaristiya no kwamamaza Ivanjili, akaba avuga ko ubuhamya bw’ubuzima bwe bwite n’ukwemera kwe ari byo bimufasha gukomeza umurimo akora.

Mu rwego rwo kwegera abaturage no kumenya neza ingaruka z’intambara, Mansera Liji yasuye imijyi irimo Sumy, Zaporizhzhia, Dnipro, Kharkiv na Kherson.

Yavuze ko nubwo mbere yumvaga amakuru y’intambara, kuyagera muri ibyo bice byatumye asobanukirwa neza uburemere bw’ibibazo abaturage bahanganye na byo.

Muri Dnipro, yasuye ibitaro bivurirwamo abasirikare, ahura n’abasore bari hagati y’imyaka 35 na 40 bafite ibikomere bikomeye. Bamwe muri bo bari barimo kongera kwiga kugenda bifashishije amaguru y’amakorano.

Intambara yasize abaturage mu bibazo

Muri Sumy na Zaporizhzhia, uyu mubikira yavuze ko yabonye abaturage batonda imirongo kuva mu gitondo bategereje umugati n’ibindi biribwa.

Yavuze ko ibyo yabonye byamwibukije inkuru z’inzara abantu bakuru bo muri Ukraine bamubwiraga igihe yari akigera muri icyo gihugu.

Nubwo ubuzima bukomeje kuba bugoye, yavuze ko hari abantu n’amatsinda akomeje gufasha imiryango itishoboye kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Muri Kharkiv, Mansera Liji yashimishijwe no kubona abaturage bakomeje gukora no gushaka uko bakomeza ubuzima bwabo, nubwo intambara ikomeje.

Yagaragaje ko ibyo abaturage bifuza atari kwigarurira ibindi bihugu, ahubwo ko bashaka kubaho mu gihugu cyabo bafite umutekano, amahoro n’ubwisanzure.

Muri Kherson na ho, umwe mu mijyi yibasiwe cyane n’intambara, yabonye inyubako nyinshi zangiritse ndetse n’ubuzima bw’abaturage bwarahindutse cyane.

Bamwe mu baturage yaganiriye na bo bamubwiye ko batifuza kuva mu byabo, kubera imiryango yabo, ababyeyi bageze mu zabukuru n’izindi mpamvu zibabuza gutangira ubuzima bushya ahandi.

Mansera Liji yavuze ko yahuye kandi n’umugore w’imyaka 56 wamubwiye ko intambara yamugizeho ingaruka zikomeye.

Nubwo ibyo byose bihari, uyu mubikira yavuze ko kimwe mu bimenyetso byamuhaye icyizere muri Kherson ari ukuvuka k’umwana w’umukobwa.

Kuri Mansera Liji, kuba abana bagikomeza kuvukira muri uyu mujyi wibasiwe n’intambara ni ikimenyetso cy’uko abaturage bataratakaza ubushake bwo kubaho, ahubwo ko bagikomeje kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *