Abakristu ba Kigoma basabye ko Paruwasi yabo yongera kwitwa Gatagara
3 mins read

Abakristu ba Kigoma basabye ko Paruwasi yabo yongera kwitwa Gatagara

Abakristu ba Paruwasi ya Kigoma muri Diyosezi ya Kabgayi basabye Umwepiskopi wabo, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ko paruwasi yabo yongera kwitwa Gatagara, izina yari ifite igihe yashingwaga mu 1976.

Iki cyifuzo cyatanzwe ku wa 30 Kanama 2026, ubwo Paruwasi ya Kigoma yizihizaga Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.

Abakristu bahagarariwe na Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi, Emmanuel Muyoboke, bagejeje kuri Myr Balthazar Ntivuguruzwa icyifuzo cyo gusubiza paruwasi izina rya Gatagara, bavuga ko rifite isano ikomeye n’amateka yayo.

Muyoboke yavuze ko Paruwasi Gatagara ari ryo zina yari ifite igihe yashingwaga, kandi ko n’ubu icyicaro cyayo kikiri ku gasozi ka Gatagara.

Ati: “Paruwasi Kigoma yatangiye yitwa Paruwasi Gatagara. Abakristu bantumye ngo mbasabe niba bishoboka, iyi paruwasi yasubira ku izina rya gakondo ikongera kwitwa Gatagara.”

Amateka ya Paruwasi agaragaza ko icyemezo cyo kuyishinga cyafashwe mu Ukwakira 1975 na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi, mu gihe inyandiko ziyishinga ku mugaragaro zasinywe ku wa 7 Mutarama 1976.

Yashinzwe yitwa Paruwasi Gatagara, kubera ko yari yubatswe ku gasozi ka Gatagara. Padiri Léon Munyantore yabaye Padiri Mukuru wayo wa mbere.

Mbere y’uko iba paruwasi, Gatagara yari santarari ya Misiyoni ya Nyanza muri Diyosezi ya Butare. Yari inafitanye isano n’ibikorwa by’ikigo cya HVP Gatagara cyari cyarashinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana.

Mu 1992, Paruwasi Gatagara yaje kuba iya Diyosezi ya Kabgayi nyuma y’impinduka ku mbibi za Diyosezi.

Nyuma yaho, hafashwe icyemezo cyo gutandukanya ibikorwa bya paruwasi n’iby’ikigo cya HVP Gatagara. Hatangijwe umushinga wo kwimurira icyicaro cya paruwasi ku gasozi ka Mwezi, hafi y’ahahoze Komini Kigoma.

Ni muri uwo mujyo izina rya Paruwasi Gatagara ryahindutse Paruwasi Kigoma.

Jenoside yahagaritse umushinga wo kwimura paruwasi

Umushinga wo kwimurira icyicaro cya paruwasi i Mwezi ntiwageze ku musozo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside, ubuzima bwa paruwasi bwakomeje mu bihe bitoroshye. Mu 1997, Padiri Rukanika Rutaremara Aimé yongeye kwita kuri paruwasi ndetse atura i Gatagara, aho ibikorwa byayo byongeye gukomera.

Nyuma byaje kugaragara ko kwimurira burundu icyicaro cya paruwasi i Mwezi bitari bigishoboka, kubera ibibazo by’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Icyicaro cya Paruwasi Kigoma cyaje gusubira i Gatagara, ariko izina rya Kigoma rikomeza gukoreshwa.

Abakristu bavuga ko Gatagara ari izina ry’amateka

Abakristu basabye ko izina Gatagara risubizwaho bavuga ko atari uguhindura izina gusa, ahubwo ari ugusubiza paruwasi ku izina rifitanye isano n’amateka yayo.

Bashingira ku kuba yaravutse yitwa Gatagara, ikaba yarakomotse kuri santarari ya Gatagara ndetse n’icyicaro cyayo kikaba cyongeye gusubira aho yari isanzwe ikorera.

Mu myaka yakurikiyeho, Paruwasi Kigoma yakomeje kwiyubaka i Gatagara. Hubatswe urugo rw’abapadiri, Kiliziya ya paruwasi, ibiro bya paruwasi n’izindi nyubako zifasha mu bikorwa by’ikenurabushyo.

Ku bakristu, Yubile y’imyaka 50 yabaye umwanya wo kongera kwibuka amateka ya paruwasi no gutekereza ku izina rihuye n’inkomoko yayo.

Umwepiskopi yavuze ko ubusabe buzanyuzwa mu nzego zibishinzwe

Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko yakiriye ubusabe bw’abakristu, ariko ko guhindura izina rya paruwasi bisaba gukurikiza inzira ziteganyijwe.

Ati: “Ubusabe twabwumvise. Buriya bisaba inzira ndende, bisaba inama. Nk’uko hari inama zabaye kugira ngo habeho izina rya Kigoma risimbura Gatagara, ubwo ubusabe twabwumvise nzabushyikiriza mbere na mbere Inama Nkuru ya Paruwasi, noneho n’inama za Diyosezi. Igisubizo muzakibona mu gihe gikwiye.”

Kugeza ubu, Paruwasi iracyitwa Kigoma, mu gihe icyifuzo cyo kongera kwitwa Gatagara kigiye kubanza gusuzumwa n’inzego za paruwasi ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi.

Umwanzuro uzagena niba nyuma y’imyaka 50 Paruwasi Kigoma izongera kwitwa Gatagara, izina yari ifite igihe yatangiraga ubutumwa mu 1976.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *