Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye inzira yo gusaba gatanya n’umugabo we
2 mins read

Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye inzira yo gusaba gatanya n’umugabo we

Umuhanzi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine&Dorcas, yatangaje ko yatangiye inzira yo gusaba ubutane n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, nyuma yo kumushinja kumuca inyuma no gutera inda abandi bakobwa.

Ishimwe Vestine yemeje ko we n’umugabo we batangiye inzira yo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso avuga ko umugabo we yaba yararyamanye n’abandi bakobwa babiri ndetse akabatera inda.

Mu nkuru dukesha IGIHE, Vestine yavuze ko atifuza gutanga amakuru menshi kuri iki kibazo, ariko ahamya ko afite ibimenyetso byatumye afata icyemezo cyo gusaba gatanya.

Ati: “Ntabwo ari ibintu nifuza kuvugaho ibintu byinshi, ibyo mwamenya ni uko twatangiye gusaba gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’uko mbonye amakuru n’ibimenyetso by’uko hari abakobwa babiri yaryamanye na bo akanabatera inda.”

Vestine ntiyatangaje amazina cyangwa andi makuru arambuye ku bakobwa avuga ko umugabo we yaba yarateye inda, ashimangira ko ibyo avuga abifitiye ibimenyetso.

Yamaganye ibivugwa ko ashaka kugabana imitungo

Ishimwe Vestine yanavuze ko hari abantu bamushinja kuba yarafashe icyemezo cyo gusaba gatanya agamije kubona uko bagabana imitungo, ibintu yahakanye.

Ati: “Njye nasabye gatanya, nta kintu na kimwe nifuza ko tugabana!”

Iyi ntambwe yo gutandukana ije nyuma y’uko Vestine yari amaze igihe agaragaza ko atanyuzwe n’imibereho y’urugo rwe.

Mu Ugushyingo 2025, yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ari mu bihe bikomeye ndetse avuga ko hari amahitamo y’ubuzima yicuza.

Icyo gihe yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bigoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

Ishimwe Vestine na Idrissa Jean Luc Ouédraogo bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo ndetse banasezeranye imbere y’amategeko.

Icyemezo cyo gutangira inzira yo gutandukana kije hashize umwaka urenga bakoze ubukwe, mu gihe Vestine avuga ko yashingiye ku makuru n’ibimenyetso avuga ko yabonye ku myitwarire y’umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *