Umuramyi Richard Keen yiyongereye mu baramyi nyarwanda berekeje mu mahanga nyuma y’igihe gito akoze ubukwe
3 mins read

Umuramyi Richard Keen yiyongereye mu baramyi nyarwanda berekeje mu mahanga nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

Richard Keen yerekeje muri Amerika nyuma y’ubukwe, ashimangira ko umurimo wo gukorera Yesu ukomejeUmuramyi Richard Keen, umwe mu baramyi Nyarwanda bakomeje kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yiyongereye ku mubare w’abahanzi Nyarwanda berekeje ibikorwa byabo mu mahanga.

Uyu muramyi kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yerekeje nyuma y’igihe gito akoze ubukwe, avuga ko nubwo yatangiye ubuzima bushya hanze y’u Rwanda, umurimo we wo gukorera Yesu uzakomeza.Richard Keen asanzwe abarizwa muri Bethsida Holy Church, izwi cyane nko Kwa Rugamba, aho yari ashinzwe kuyobora indirimbo mu itsinda ryo kuramya. Muri uru ruhare, yagiye agaragaza ubushobozi mu kuramya no kuyobora abandi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ibintu byamufashije gukomeza guteza imbere impano ye no kumenyekana mu bakunzi wo kuramya mu Rwanda.Uretse ibikorwa by’itorero, Richard Keen ni umwe mu bagize TNT Band, itsinda ryamenyekanye cyane mu bikorwa bya muzika by’umuramyi Israel Mbonyi

Umwe mu baramyi ba TNT Band, Richard Keen, yatangiye urugendo rushya muri Amerika

Kuba yaragize uruhare muri iri tsinda byamuhaye amahirwe yo gukorana n’abandi baramyi n’abahanzi bakomeye, ndetse bimufasha kurushaho kumenyekanisha impano ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Richard Keen kandi afite umwihariko wo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga. Mu ndirimbo ze harimo “Ishimwe”na “Ni Muri Yesu”, hamwe n’izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze, ziganisha ku butumwa bwo kwizera Imana, kuyishima no gukomeza kuyiringira. Ibi bituma ibikorwa bye bitagarukira gusa ku kuramya mu matsinda, ahubwo akagira n’umurimo wihariye nk’umuhanzi.

Kwerekeza muri Amerika kwa Richard Keen bibaye mu gihe hari abandi baramyi n’abahanzi Nyarwanda bamaze kwagura ibikorwa byabo bakerekeza muri Amerika, Canada no mu bihugu by’u Burayi. Mu bazwi muri uru rugendo harimo Chryzo Ndasingwa, Sharon Gatete, James na Daniella n’abandi, bakomeje gukora umuziki no kugeza ubutumwa bwabo ku bantu bari hanze y’u Rwanda byumwihariko muri 2025-2026Urugendo rwa Richard Keen muri Amerika ruje nyuma y’ikindi gikorwa gikomeye mu buzima bwe bwite, ari cyo bukwe.

Nyuma yo kwakirwa n’umugore we muri Amerika, Richard Keen yatangiye ubuzima bushya

Ku wa 28 Nzeri 2026, yakiriwe n’umugore we muri Amerika, nyuma yo gutangira iki cyiciro gishya cy’ubuzima. Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 29 Nzeri, uyu muramyi yabyukiye mu bikorwa byo kugorora umubiri, mu gihe akomeza kumenyera ubuzima bushya muri icyo gihugu.Nyuma yo kugera muri Amerika, Richard Keen yahise atanga ubutumwa bwizeza abakunzi be ko urugendo rwe rwo gukorera Imana rutahagaze.

Mu magambo ye yagize ati:“Gukorera Yesu birakomeje.” Aya magambo agaragaza ko kwimukira cyangwa kumara igihe muri Amerika bitazabuza uyu muramyi gukomeza gukoresha impano ye mu kuramya, guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.Kugeza ubu, abakunzi ba Richard Keen bafite amatsiko yo kureba ibizakurikira ho byumwihariko mu murimo we, haba mu ndirimbo nshya, mu kuramya ndetse no mu bufatanye n’abandi bahanzi n’amatorero yo muri Amerika.

Richard Keen yavuze ko kwimukira muri Amerika bitazahagarika umurimo we wo gukorera Yesu

Kuba afite uburambe bwo kuyobora ibitaramo byo kuramya, kuba yaragize uruhare muri TNT Band ndetse akaba afite n’indirimbo ze bwite, bituma urugendo rwe muri Amerika rufatwa nk’ikindi cyiciro gishya mu muziki we. Icyo Richard Keen yamaze gusobanura neza ni uko, nubwo ubuzima bwe bwahindutse aho atuye ndetse akaba yaratangiye urugo rushya, umurimo wo gukorera Yesu ukomeje.

Richard Keen yatangiye icyiciro gishya cy’ubuzima nyuma y’ubukwe

Richard Keen yatangiye icyiciro gishya cy’ubuzima nyuma y’ubukwe
Nyuma yo kwakirwa n’umugore we muri Amerika, Richard Keen yatangiye ubuzima bushya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *