Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Nzeri
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Nzeri

Turi ku wa 29 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 272 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 93 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Colonel Vanderstraeten yemeranyije na Logiest ko Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda zizaba zigizwe n’Abahutu gusa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza irondabwoko.
1991: Jean-Bertrand Aristide wari wabaye perezida wa mbere utowe muri Haiti, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na General Raoul Cédras.
1992: Uwari (…)

Turi ku wa 29 Nzeri 2026.

Ni umunsi wa 272 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 93 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Abatagatifu Gabriel, Micheal na Raphael.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1960: Colonel Vanderstraeten yemeranyije na Logiest ko Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda zizaba zigizwe n’Abahutu gusa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza irondabwoko.

1991: Jean-Bertrand Aristide wari wabaye perezida wa mbere utowe muri Haiti, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na General Raoul Cédras.

1992: Uwari perezida wa Brésil, Fernando Collor de Mello yatakarijwe icyizere n’Inteko, akurwa ku butegetsi kubera ruswa.

2013: Abantu barenga 42 bishwe n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Koleji y’Ubuhinzi muri Nigeria.
Mu muziki

2021: Eminem yafunguye resitora ye ayita “Mom’s Spaghetti”, izina yakomoye mu ndirimbo yari aherutse gusohora akayita “Lose Yourself.”

Abavutse

1933: Havutse Samora Machel wabaye perezida wa mbere wa Mozambique.

1988: Havutse Kevin Durant wubatse izina mu mukino wa Basketball muri Amerika.

Abapfuye

1913: Rudolf Diesel, Umudage wahanze moteri ya diesel.

1979: Hapfuye Francisco Macías Nguema wabaye perezida wa mbere wa Guinée Equatoriale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *