TNT Band yatumiwe mu gitaramo mpuzamahanga “Praise Unlimited” kizabera muri BK Arena
TNT Band yatumiwe mu gitaramo “Praise Unlimited” kizabera muri BK ArenaItsinda TNT Band, rizwi mu Rwanda nk’itsinda rigizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi b’abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryatumiwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “Praise Unlimited”, gitegurwa na Halal Africa kikazabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026, guhera saa 17:00.
Igitaramo kizaba ari live recording concert, aho abahanzi n’abaramyi bazahurira ku rubyiniro mu gihe cyihariye cyo kuramya.TNT Band izaba iri mu bazatanga umusanzu ukomeye mu muziki w’iki gitaramo, aho izafatanya n’umuramyi w’Umunyafurika y’Epfo Lebo Sekgobela, uri ku isonga mu bahanzi bategerejwe muri “Praise Unlimited”. Ku cyapa cyamamaza iki gitaramo hanagaragara mo baramyi n’abahanzi barimo Ben & Chance, Israel Mbonyi, Joe Mettle, René & Tracy, Bella Kombo, Grace Charles, Emeka Songs ndetse na True Promises Ministries, bigaragaza ko hateguwe urubuga ruhuza impano zitandukanye zo muri Afurika.
Kuba TNT Band yaratoranyijwe muri iki gitaramo bijyanye n’umwanya imaze gufata mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu bikorwa byo gutunganya no guherekeza ibitaramo by’abaramyi. Mu 2025, TNT Band yari yatangajwe nk’itsinda ry’abanyamuziki b’inararibonye rifasha abahanzi n’amakorali mu gutunganya ibihangano, mu gucuranga no mu gutanga umusaruro w’amajwi wo ku rwego rwo hejuru. Mu bikorwa byaryo bya vuba, TNT Band yakomeje kugaragara mu mishinga ihuza abaririmbyi n’abacuranzi bakomeye. Urugero ni ubufatanye bwaryo mu ndirimbo “Gira Amahoro” ya Ben & Chance, aho ryatanze umusanzu mu gucuranga muri live worship session yafatiwe muri Rwanda.
Abacuranzi ba TNT Band bagiye kongera kugaragaza ubuhanga mu gitaramo cya “Praise Unlimited”

Ibi byongeye kugaragaza ko iri tsinda rikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’umuziki wa Gospel bikozwe mu buryo bwa live TNT Band kandi yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’abahanzi ba Gospel. Mu minsi ishize, ryagaragajwe mu bafashije mu itunganywa ry’indirimbo nka “Uw’Umwami Akunda” ya Adrien Misigaro, ndetse no mu bindi bikorwa by’abahanzi bakomeye.
Impano za TNT Band zigiye kongera kumvikana muri kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gospel i Kigali
Ibi bigaragaza ko ibikorwa by’iri tsinda bitagarukira ku gucuranga ku rubyiniro gusa, ahubwo bifite aho bihuriye n’ikorwa n’iterambere ry’ibihangano bya Gospel nyarwanda.Igitaramo “Praise Unlimited” kandi kije mu gihe ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bikomeje kwaguka, aho TNT Band iri mu matsinda agenda agaragara muri gahunda nini.
Muri Kamena 2026, Apostle Mignonne Kabera yashimiye TNT Band ku musanzu wayo mu muziki wa Gospel, ayishyira mu bandi bakozi b’Imana n’abahanzi bagize uruhare mu bikorwa by’umuziki n’ivugabutumwa.Ku bakunzi ba Gospel n’umuziki wo kuramya, “Praise Unlimited” izaba ari umwanya wo kubona ku rubyiniro rumwe impano zo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. TNT Band izaba iri muri abo bazatanga ubuhanga bwabo mu gucuranga no gutuma iki gitaramo cya Halal Africa kiba igikorwa cyihariye mu gihe abategura basaba abakunzi b’umuziki gutegura umunsi wa 25 Ukwakira 2026 bakazitabira iki gitaramo kizabera muri BK Arena.[
Lebo Sekgobela na TNT Band mu bazahurira kuri BK Arena mu gitaramo cya Halal Africa

