Papa Leo XIV yasabye Kiliziya kwakira abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
1 min read

Papa Leo XIV yasabye Kiliziya kwakira abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Papa Leo XIV yasabye Kiliziya Gatolika kurushaho kwakira no guherekeza abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko badahabwa akato cyangwa ngo bakorerwe ivangura kubera ibibazo banyuramo.

Ibi Papa Leo XIV yabivugiye muri videwo yiswe “Pray with the Pope”, ijyanye n’umugambi we w’isengesho ry’ukwezi kwa Ukwakira 2026 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ku murimo wo gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Muri ubu butumwa bwateguwe n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Amasengesho ya Papa (Pope’s Worldwide Prayer Network), Papa yasabye ko abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bakirwa, bagategwa amatwi kandi bagaherekezwa aho gusuzugurwa cyangwa guhezwa.

Papa Leo XIV, wari ufite ishusho ya Mutagatifu Dymphna uzwi nk’umurinzi w’abafite ibibazo byo mu mutwe, yasengeye abantu bahanganye n’amaganya, kwiheba n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Yagize ati: “Uyu munsi tukuzaniye abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ababazwa no kuba mu bwigunge kubera amaganya, kwiheba cyangwa izindi ndwara zo mu mutwe.”

Yanasabye imbabazi ku bihe Abakirisitu bashobora kuba barirengagije abafite ibyo bibazo, bikaba byaratumye bamwe bumva bafite ipfunwe, bakorerwa ivangura cyangwa bagahabwa akato.

Papa yavuze ko Kiliziya ikwiye kuba “ahantu hizewe aho buri wese afite umwanya,” ikaba umuryango utega amatwi, uherekeza kandi ukakira abantu utabanje kubacira urubanza.

Yanashimiye abaganga n’abandi banyamwuga, imiryango ndetse n’abakorerabushake bitangira gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abasabira imbaraga n’impuhwe byo gukomeza uwo murimo.

Mu gusoza, yasabye Roho Mutagatifu gufasha Kiliziya gushyira kwita ku buzima bwo mu mutwe mu buzima n’umurimo by’imiryango yayo.

Nk’uko VaticanNews ibitangaza, Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Amasengesho ya Papa ruvuga ko abantu barenga miliyari ku isi babana n’indwara cyangwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, mu gihe Leta zikoresha hafi 2% gusa by’ingengo y’imari y’ubuzima mu kubitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *