Kiliziya yaburiye abagoreka ubutumwa bwa Kibeho bitwaje amabonekerwa
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Célestin Hakizimana, yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda izakomeza kwigisha no guherekeza abantu bagoreka ubutumwa bwa Kibeho, ariko ko abanga gukurikiza umurongo wayo bashobora gufatirwa ibihano.
Myr Hakizimana yabigarutseho mu kiganiro “Sobanukirwa n’Ukwemera” cya Pacis TV, ubwo yasobanuraga uko Kiliziya ikomeza kurinda ubutumwa bwa Kibeho nyuma y’imyaka 25 ishize ibonekerwa ryaho ryemejwe.
Yavuze ko hakiri abantu bigisha cyangwa bakwirakwiza inyigisho zinyuranyije n’umurongo wa Kiliziya, bamwe bakabishingira ku byo bavuga ko babonye cyangwa bahishuriwe.
Umwepiskopi yasobanuye ko kuba umuntu avuga ko yagize ibonekerwa cyangwa afite ubutumwa bwihariye bidahita bimuha ububasha bwo kubwigisha mu izina rya Kiliziya.
Ati “Tuzakomeza twigishe, tuzakomeza tubagarure, tubagire inama.”
Yavuze ko Kiliziya ibanza gukoresha inyigisho, inama no guherekeza umuntu mbere yo gufata ibihano. Icyakora, ngo iyo umuntu amaze gusobanurirwa umurongo wa Kiliziya agakomeza kuwurenga ku bushake, hashobora gufatwa izindi ngamba.
Myr Hakizimana yatanze urugero rw’umuntu ushobora gukomeza kwigisha i Kibeho nyuma yo kubwirwa ko atabyemerewe. Yavuze ko uwo muntu ashobora kubuzwa kujya i Kibeho mu gihe runaka kugira ngo abone umwanya wo kwisubiraho.
Ati “Ubwo tuba tumuhaye igihe cyo kugaruka, kugarukira Imana, agasaba imbabazi, tukaganira, tukamufasha kugaruka.”
Kiliziya ishaka ko ubutumwa bwa Kibeho budahuzwa n’ibindi
Myr Hakizimana yavuze ko ikibazo gikomeye kivuka iyo umuntu afashe ibyo avuga ko yabonye cyangwa yahishuriwe, akabishyira ku rwego rw’ubutumwa bwemejwe na Kiliziya.
Yashimangiye ko ubutumwa bwa Kibeho bugomba kwigishwa hakurikijwe ibyo Kiliziya yemeye, kandi ko ibitekerezo cyangwa ubuhamya bw’umuntu ku giti cye bidakwiye kwitirirwa Kiliziya.
Yanagarutse ku bantu bashobora kugira inyungu z’amafaranga mu gukomeza inyigisho runaka, avuga ko ibyo bishobora gutuma bamwe badahita bareka ibyo bigisha nubwo baba babwiwe ko bitajyanye n’umurongo wa Kiliziya.
Ati “Niba ugiye kwigisha abantu bakaguhemba, byanze bikunze biragutunze.”
Abigisha i Kibeho bagomba gukurikiza umurongo wa Kiliziya
Umwepiskopi yavuze kandi ko Kibeho atari ahantu umuntu wese ashobora kujya kwigishiriza ibyo ashaka mu gihe abishyira ku rwego rw’inyigisho za Kiliziya.
Yasobanuye ko abapadiri, abarimu b’iyobokamana n’abandi bajyana amatsinda i Kibeho bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego za Kiliziya zibifitiye ububasha.
Ibi bigamije gukumira ko ubutumwa bwa Kibeho buvangwa n’ibindi abantu bashobora kuvuga ko babonye cyangwa bahishuriwe nyuma.
Myr Hakizimana yavuze ko Abepiskopi bateganya kongera gusobanura umurongo wa Kiliziya ku butumwa bwa Kibeho, kugira ngo abayoboke barusheho kumenya icyo Kiliziya yemera n’uko ubwo butumwa bugomba kwigishwa.
Yashimangiye ko intego atari uguhana abantu gusa, ahubwo ari ukubafasha kumenya neza ubutumwa bwa Kibeho, kubukurikiza no kubuhuza n’inyigisho za Kiliziya.
Ati “Tugomba kureba ukuntu ubutumwa twahawe twabumenya, tukabukurikiza, tukabuhuza n’amategeko y’Imana, tubuhuze n’amategeko ya Kiliziya, maze tugane ku butagatifu.”