Aime Frank agiye kwitabira igitaramo cy’ububyutse budasanzwe muri Arizona kizahuza abaramyi 4 b’abanyarwanda
Aime Frank na Jacques & Kamariza bagiye gutaramira Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri ArizonaAbahanzi Nyarwanda b’ibyamamare mu muziki wa Gospel, Aime Frank ndetse n’itsinda rya Jacques & Kamariza, bagiye kongera guhura n’abakunzi babo mu gitaramo cyihariye cyiswe “Voice of Revival Live Concert – Season 1”, kizabera muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2026, aho aba baramyi bazifatanya n’abandi bakunzi b’umuziki wa Gospel mu ijoro ryahariwe kuramya, guhimbaza no gusangira ubutumwa bwiza binyuze mu muziki. Abategura iki gikorwa bamaze gutangaza itariki, mu rwego rwo gutangira gutegurira abacyitabira.Aime Frank ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeje kugaragaza umwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Mu bikorwa bye bya vuba harimo indirimbo “Ndakwizeye Yesu”, yamamajwe cyane cyane binyuze muri live video yayo, ndetse na “Yaratwibutse”, indirimbo yibanda ku kwibutsa abizera ineza n’imbabazi by’Imana.Uyu muramyi kandi yakomeje gusangiza abakunzi be izindi ndirimbo zirimo “Umugisha” na “Amen”, zimwe muri zo zakunzwe mu bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya. Kuba akomeje gukora no gushyira hanze ibihangano bishya bituma iki gitaramo gitegerezwamo umwanya wo kumva zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa live.

Ku rundi ruhande, Jacques & Kamariza ni abaramyi bagize izina rikomeye mu muziki wa Gospel w’iki gihe, by’umwihariko kubera indirimbo zabo zirangwa n’ubutumwa bwo kuramya no kwegera Imana. Mu ndirimbo zabo zimaze kumenyekana harimo “Nimuze Murebe,” “Umurage,” “Nishimiye” ndetse na “Niyerekanwa Indirimbo “Nimuze Murebe” yakozwe mu buryo bwa live, ni imwe mu ndirimbo zatumye Jacques & Kamariza bakomeza kugira umubare munini w’ababakurikira. Naho “Umurage”, yakozwe ifite uburyo bw’umuziki wa live kandi ikagira uruhare mu gukomeza kwagura umwimerere w’aba bahanzi mu muziki wo kuramya.Iki gitaramo kandi kibaye mu gihe abahanzi Nyarwanda bakora umuziki wo kuramya Imana bakomeje kwagura ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda.
Mu minsi ishize, hari ibitaramo n’ikorwa ry’umuziki byagiye bihuza abaramyi baba mu Rwanda n’abatuye mu mahanga, bigatanga urubuga rwo gukomeza gukwirakwiza umuziki wa Gospel Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.Guhuriza hamwe Aime Frank na Jacques & Kamariza muri Voice of Revival Live Concert bishobora guha abakunzi babo umwanya wo kongera kubumva kandi imbonankubone, mu gihe aba bahanzi bombi bazwiho uburyo butandukanye bwo kuyobora abantu mu kuramya. Biteganyijwe ko indirimbo zabo zakunzwe zizagira umwanya ukomeye muri iki gikorwa.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel baba muri Arizona n’ahandi muri Amerika basabwe kuzirikana tariki ya 29 Ugushyingo 2026, kuko ari bwo hazaba iki gitaramo cyiswe Voice of Revival Live Concert – Season 1. Iki gikorwa gitegerejweho kuba umwanya wo guhuza Abanyarwanda, abakunzi ba Gospel ndetse n’abaramyi, binyuze mu muziki, kuramya no guhimbaza Imana.