Papa Leo XIV yasabye Abanyakoreya gutegurira urubyiruko ubutumwa bw’amahoro
Papa Leo XIV yasabye abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya y’Epfo kuzaba abahamya b’ibyiringiro ku rubyiruko ruzitabira Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzabera i Seoul mu 2027, anabasaba kugira uruhare mu gukiza ibikomere by’amacakubiri amaze imyaka myinshi mu gice cya Koreya.
Ibi yabivuze ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga i Vatikani abapadiri, ababikira n’abandi biyeguriyimana bagera kuri 170 baturutse muri Koreya y’Epfo, barimo abari gutegura uyu munsi mpuzamahanga.
Papa Leo XIV yavuze ko uwo munsi uzaba umwanya wo kugeza ku rubyiruko rwo hirya no hino ku Isi umurage w’ukwemera kwa Kiliziya yo muri Koreya, cyane cyane ubuhamya bw’abatagatifu n’abahowe Imana baharaniye ukwemera kwa Kristu.
Yasabye abari mu myiteguro gutega amatwi urubyiruko no kugendana na rwo, barufasha gusobanukirwa ko gukurikira Kristu bitabuza umuntu kugira umudendezo, ahubwo ko ukwemera kumuha icyerekezo n’ubusobanuro bw’ubuzima.
Papa Leo XIV yanibukije ko Kiliziya yo muri Koreya yakuriye ku buhamya bw’abatagatifu n’abahowe Imana, barimo Mutagatifu Andereya Kim Tae-gon na Mutagatifu Pawulo Chong Ha-sang. Yavuze ko Abanyakoreya banyuze mu bihe bikomeye birimo intambara, ubukene n’amacakubiri, ariko bagahora bashaka inzira yo kongera kubaka ejo hazaza.
Ku kibazo cy’amacakubiri hagati ya Koreya y’Epfo n’iy’Amajyaruguru, Papa Leo XIV yasabye Kiliziya gukomeza gusenga no gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro. Yavuze ko undi muntu adakwiye gufatwa nk’umwanzi, ahubwo nk’umuvandimwe cyangwa umugenzi mu rugendo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2027 uzabera i Seoul, aho urubyiruko ruzaturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi rukazahurira hamwe mu kwizihiza ukwemera, gusangira ubunararibonye no gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro n’amahoro.