Minisitiri Murangwa yasobanuye impamvu inyungu ku nguzanyo muri SACCO iri hejuru.
2 mins read

Minisitiri Murangwa yasobanuye impamvu inyungu ku nguzanyo muri SACCO iri hejuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yosuf Murangwa yasobanuye ko kuba mu bigo by’imirenge SACCO habamo amafaranga make ari bimwe mu bituma inyungu ku nguzanyo iri hejuru ashimangira ko gahunda yo guhuza ibi bigo ku rwego rw’Akarere ndetse no kubihuriza hamwe mu ikoranabuhanga bizakemura iki kibazo.

Mu bihe bitandukanye abagana ndetse n’abakorana n’imirenge SACCO bakunze kuvuga ko bagihura n’imbogamizi zo kubona serivisi aho baba bari hose mu gihugu ndetse n’ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo iri hejuru.

Minisitiri Murangwa ubwo yagezaga
ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku mikorere y’Imirenge SACCO, na we yemeye ko inyungu ku nguzanyo iri hejuru ugereranyije n’ibindi bigo by’imari avuga ko ahanini biterwa n’amafaraga make imirenge SACCO iba ifite kandi akenewe n’abantu benshi.

Ati “Mu bituma inguzanyo muri SACCO zihenda ni ukubera ko amafaranga aba ari muri SACCO ni makeya bigatuma ahenda”.

Yakomeje avuga ko ibikorwa biba bigomba gukorwa (opreation cost), hari ubwo biba bidahuye n’amafaranga ahari nabyo bigatuma inyungu ku nguzanyo iba nini kugira ngo ibi bigo bibashe kubaho.

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko gushyira SACCO mu ikoranabuhanga ku rwego rw’Igihugu ndetse no guhuriza hamwe imirenge SACCO ku rwego rw’Akarere byitezweho gukemura iki kibazo.

Ati “Muri gahunda yo gushyira SACCO mu ikoranabuhanga, icya mbere bizatuma ibyo zikoresha bigabanuka kuko bizaba bizwi kandi biri mu ikoranabuhanga. Icya kabiri gahunda yo guhuza SACCO ku rwego rw’akarere bizatuma haboneka amafaranga menshi bitume igiciro kigabanuka ndetse n’izindi mbogamizi zikigaragaramo.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko kugeza muri Kanama 2024 SACCO z’imirenge yose uko ari 416 zari zimaze kugezwamo ikoranabuhanga, ndetse ubu izo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Gicumbi, Rubavu, Rwamagana na Nyamagabe zahurijwe ku rwego rw’Akarere.

Urugendo rwo guhuza izi SACCO kandi ruzarangira zibyaye Cooperative Bank izatuma abanyamuryango bayo bashobora kubona amafaranga aho bari hose kandi bagashobora kubona inguzanyo nini ugereranyije n’izo bahabwaga ikiri ku murenge.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’imari 688 birimo banki 11 zihariye 65% by’urwego rw’imari rwose ndetse na SACCO 458 zirimo imirenge SACCO 416.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *