Amerika: Kiliziya Gatorika yanenze White House
2 mins read

Amerika: Kiliziya Gatorika yanenze White House

Abepiskopi 12 bo muri Kiliziya Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko batishimiye kuba White House yarasohoye amafoto n’amashusho yabo basenga hamwe na Perezida Donald Trump, bavuga ko byakoreshejwe mu nyungu za politiki kandi batabiherewe uburenganzira.

Ibi byakurikiye inama yabereye i Washington ku wa 22 Ukwakira 2026, yahuje abo bepiskopi na Perezida Trump kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye birimo abimukira, visa z’abakozi b’amadini, gukuramo inda n’inkunga zigenerwa amashuri yigenga.

Musenyeri Jeffrey Grob wa Milwaukee yavuze ko bari bamenyeshejwe ko iyo nama izabera mu ibanga, ariko nyuma White House igashyira hanze amashusho yayo batabanje kubisabirwa uruhushya.

Yagize ati: “Iyo nama ntiyari igamije na gato gushyigikira Perezida, politiki ze cyangwa ishyaka rye.”

Grob yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bagaragaje impungenge ku kuntu ayo mashusho yashyizwe ahagaragara, bituma asaba imbabazi ku ngaruka byagize. Yagaragaje ko intego y’inama yari ukuganira ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage, aho kuba igikorwa cyo gushyigikira politiki ya Perezida.

Na Musenyeri William Joensen wa Des Moines yagaragaje ko yicuza kuba ataragaragaje ubushishozi buhagije muri icyo kibazo. Yanenze abashyize hanze amashusho, avuga ko bagamije kuyakoresha mu nyungu z’ishyaka rya politiki.

Ku ruhande rwa White House, umuvugizi wayo Taylor Rogers ntiyasubije mu buryo butaziguye ikibazo cyo kumenya niba yari yemerewe gusohora ayo mafoto n’amashusho. Ahubwo yashimye ibikorwa bya Trump, avuga ko byagize uruhare mu guteza imbere umubano we n’Abagatolika.

Iyi mpaka yongeye kugaragaza ko Abepiskopi Gatolika muri Amerika badahuje ibitekerezo ku miyoborere ya Trump. Hari abamushimira ku ngamba yafashe mu kurengera ubwisanzure bw’amadini, mu gihe abandi banenga politiki ye ku bimukira, bavuga ko idahura n’inyigisho za Kiliziya Gatolika zishimangira agaciro ka muntu n’icyubahiro cye.

Nubwo inama yari igamije kuganira ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage, impaka zayikurikiye zagaragaje akamaro ko kurinda ubwigenge bw’inzego z’idini no kwirinda ko ibikorwa byazo bikoreshwa mu gushyigikira inyungu za politiki zitari zigamijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *