Voice of Revival yatangaje impamvu yasubitse igitaramo cyayo cya mbere
Voice of Revival yasubitse igitaramo cyayo cya mbere cyari kubera muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaItsinda rya Voice of Revival ryatangaje ko ryasubitse igitaramo cyaryo cya mbere gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyari giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyari cyitezweho guhuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, kikaba cyari cyitezweho kuba intangiriro y’urugendo rw’iri tsinda mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategura iki gitaramo, bavuze ko icyatumye gisubikwa ari uko mu mpera z’icyumweru kimwe hazaba hari ikindi gikorwa kijyanye no guharanira inyungu z’abaturage (Community Advocacy Event), bityo bagahitamo kwimura igitaramo kugira ngo badahurirana na cyo.
Banasabye imbabazi abapasiteri, abaterankunga, abayobozi ndetse n’abakunzi bari bamaze kwitegura kwitabira iki gikorwa.Voice of Revival ni itsinda rishya rigizwe n’amajwi ane y’abaramyi biyemeje guhuza imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu barigize harimo umuhanzi nyarwanda Aime Frank, usanzwe azwi mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, ndetse na Jacques & Kamariza, umuryango w’abaramyi b’Abanyarwanda uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Iki gitaramo cyari cyiswe Voice of Revival Live Concert: Season 1, kikaba cyari giteganyijwe kuba igikorwa cya mbere gikomeye iri tsinda rihuriyemo n’abakunzi baryo. Abategura iki gikorwa bari bafite intego yo gutegura umwanya wihariye wo kuramya Imana, bahuriza hamwe abaramyi n’abandi bashyitsi bazafasha mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.Iri tangazo rije mu gihe Aime Frank akomeje ibikorwa by’umuziki n’ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye byo kuramya Imana. Kuba yari mu bazafatanya na Voice of Revival byari byitezweho kongera amahirwe yo kumuhuza n’abandi baramyi ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel baba muri icyo gihugu.Nubwo igitaramo cyasubitswe, ubuyobozi bwa Voice of Revival bwatangaje ko iri hinduka rizafasha gutegura igikorwa kirushijeho kuba cyiza, kirimo umwanya mugari wo kuramya, abashyitsi benshi ndetse n’ibikorwa bizagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.
Desire Rusingizwa, uyobora iri tsinda, yashimangiye ko bazatangaza indi tariki igitaramo kizabera igihe izaba yamaze kwemezwa.Abategura iki gitaramo basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no kubasengera muri iki gihe bakomeje imyiteguro mishya. Abifuza andi makuru ajyanye n’iki gikorwa bashobora guhamagara kuri +1 602-214-9544. Nubwo itariki yari yaratangajwe yahindutse, Voice of Revival ikomeje urugendo rwo guhuza abantu mu kuramya Imana, mu gihe abakunzi bayo bategereje kumenya igihe bazongera guhura muri iki gitaramo.
