2 mins read

Kwita Izina 2025: Abana b’Ingagi 40 Bagiye Kwitwa Amazina mu Kinigi

Ubukerarugendo ni kimwe mu bikorwa u Rwanda rwimirije imbere ahanini bigashimangirwa n’amafaranga rushobora mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka uru rwego birimo kubungabunga ibyanya bishobora gusurwa nka Pariki z’inyamaswa, amashyamba cyimeza, ibiyaga n’inzuzi, inzu ndangamurage n’ibindi.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bugamije gusura inyamaswa zo muri pariki no kubungabuka ibidukikije by’umwihariko ingagi, u Rwanda rutegura igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwita Izina abana bingagi bigahuruza abantu mu bice by’isi bitandukanye bagiye biganjemo, abatera nkunga, abashoramari, abanyapolitiki, abahanzi, inshuti z’u Rwanda, abanyagihugu n’abandi bafite izina rikomeye k’uruhando mpuzamahanga.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko kuri yi nshuro ya 20 ibikorwa byo Kwita Izina abana b’ingagi, biza ejo tariki ya 5 Nzeli 2025 bikabera muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Abana b’ingagi bazitwa amazina ni 40 barimo 22 bavutse 2023, ndetse n’abana 18 bavutse hagati ya 2024-2025.

Ibishya biteganyijwe mu muhango wo Kwita Izina

Biteganyijwe ko tariki ya 06/09/2025 hazatangizwa ikigo (Crowdfunding) cyo gukusanya amafaranga yo kongera ubuso ahaturiye ingagi zo mu birunga, hagamijwe ku zibungabunga no kuziteganyiriza ahazaza harambye.

Uretse ibyo kandi hazanamurikwa umushinga w’ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije mu karere ka Musanze, nka gahunda yo gusangiza abaturage ibyavuye mu mafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo.

Muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2, u Rwanda rufite intego zo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo zirimo: Ubukerarugendo bugezweho kd butangiza ibidukikije, u Rwanda rukazaba igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse umusaruro ukazikuba hafi 2 ni ukuvuga, uvuye kuri miliyoni 620 z’amadorali mu 2024, ukagera kuri miliyari 1.1 mu 2029.

Raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024, yerekanye ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika [arenga miliyari 932 Frw].

Kwita Izina abana b’ingagi byatangijwe mu mwaka wa 2005 hakaba hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 397.

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya inyungu zituruka ku bukerarugendo, igice cy’amafaranga yinjira muri pariki gishyirwa mu bikorwa bigirira akamaro abaturage b’aho. Guhera mu mwaka wa 2005, ‎RDB yerekana ko hashowe amafaranga arenga miliyari 18 Frw mu mishinga y’abaturage irenga 1,000.

Izi nyungu zifasha mu kubaka amashuri, ibigo nderabuzima, imiyoboro y’amazi meza, imihanda, amaturagiro y’amafi, amasoko y’ubukorikori, ibikorwa by’ubuhinzi bwuhirwa ndetse no kurwanya ibikorwa by’ibasira inyamaswa. Ibi byose bituma abaturage babona inyungu zifatika kandi bikabatera imbaraga zo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Uretse imuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, hagaragaramo n’ibikorwa birata umuco nyarwanda nk’imbyino gakondo, ubusizi, n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *