1 min read

‎Abaturage Miliyoni 1.5 Bashobora Kuzibasirwa n’Ibiza Muri Australia bitarenze 2050- Ubushakashatsi

Abantu miliyoni imwe n’igice batuye mu duce twegereye inyanja muri Australia bari mu kaga bitewe no kuzamuka k’urwego rw’amazi y’inyanja( Seal level) bitarenze mu mwaka wa 2050.‎‎

Ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Australia ku Kugaragaza Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ikirere (National Climate Risk Assessment) bwerekanye ko ibyago by’imihindagurikire y’ikirere nk’ibiza, inkubi z’imiyaga, ubushyuhe bukabije, amapfa n’inkongi z’umuriro bishobora gukomeza kwiyongera no gukomera.‎‎

Nubwo raporo yerekana ibyo, Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ikirere, Chris Bowen, agaragaza ko hari icyakorwa ingaruka zikomeye zikagabanuka.

‎‎Yagize ati: “Abaturage ba Australia basanzwe babayeho mu ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe uyu munsi, ariko biragaragara ko buri gipimo cy’ubushyuhe dushoboye kugabanya ubu kizafasha abazadukomokaho kwirinda ingaruka zikomeye mu myaka iri imbere.”‎‎

Iyo raporo yasuzumye ibyago byo guhinduka kw’ikirere hashingiwe ku ngeri eshatu z’izamuka ry’ubushyuhe ku isi: ni ukuvuga hejuru ya 1.5°C, hejuru ya 2°C, ndetse no hejuru ya 3°C.

‎‎Raporo ivuga ko ubushyuhe muri Australia bumaze kurenga igipimo cya dogere 1.5C, kandi itanga impuruza ko mu gihe bwaba bugeze kuri dogere 3C, imfu ziterwa n’ubushyuhe bukabije muri Sydney zishobora kwiyongera hejuru ya 400%, ndetse zikikuba hafi gatatu muri Melbourne.‎‎

Kugeza mu mwaka wa 2050, iyo raporo yerekanye ko umubare w’uturere two ku nkombe tuzaba dufite “ingaruka nyinshi cyangwa ingaruka nyinshi cyane” uzaba wiyongereye, kandi niba umubare w’abatuye utwo duce ugumye uko uri ubu, bizatuma abantu barenga miliyoni 1.5 bazaba bari mu kaga.

‎‎Raporo yongeyeho ko uturere two mu majyaruguru ya Australia, hamwe n’uduce tw’icyaro n’uduce two ku nkengero z’imijyi minini, ari two dufite ibyago byinshi kurusha ahandi.

‎‎Iyo raporo ikomeza itanga umuburo ikavuga ko “Ibi bizashyira igitutu ku rwego rw’ubuvuzi, ku bikorwa remezo by’ingenzi, ku binyabuzima n’ibidukikije, ndetse no ku nganda.‎‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *